Uko wahagera

Imyaka 10 y'Ijwi ry'Amerika mu Kirundi n'Ikinyarwanda


Nshuti z’Ijwi ry’Amerika, twongeye kubibutsa ko kuri uyu wa gatandatu tariki 15 z’ukwa karindwi tuzaba tumaze imyaka icumi tubagezaho ibiganiro umunsi ku wundi. Ni isabukuru y’imyaka icumi dusangiye, tumaze twungurana ibitekerezo. Ni isabukuru yanyu na twe.

Mu kwizihiza iyo sabukuru, tubatumiye kwitabira irushanwa twabateganirije. Dore ikibazo uko giteye: Hitamo ibiganiro BIBIRI gusa bya servisi y’i Kirundi n’i Kinyarwanda yo kw’Ijwi ry’Amerika byagize akamaro mu buzima bwawe, utubwire n’impamvu, mu magambo atarenze ijana.

Iri rushanwa ryatangiye tariki ya cumi rikazageza tariki 31z’ukwa karindwi. Ni ukuvuga ko ibahasha izazamo ibisubizo byanyu igomba kuzaba ifite kashe y’iposita itarengeje ayo matariki.

Aderesi muzifashisha ni iyi ikurikira: Kirundi/Kinyarwanda Servisi, Irushanwa, Voice of America, 330 Independence Avenue, SW, Washington DC 20237. USA. Mushobora no kohereza ibisubizo byanyu mukoresheje email kuri radioyacu@voanews.com.

Abatuye ku mugabane w’Amerika n’Uburayi mushobora no gutelefona mugasiga ubutumwa butarenze amasogonda 30 gusa, kuri nimero ikurikira: 202-205-9942, hanyuma mugakanda umubare 78 ku bavuga i Kinyarwanda, na 79 ku bavuga i Kirundi.

Isabukuru nziza y’imyaka icumi kuri mwese. Iri rushanwa ni iryanyu mwese.

XS
SM
MD
LG