Uko wahagera

Mu Rwanda Bizihije Umunsi wo Kwibohoza ku Nshuro ya 12


Ku wa kabiri, tariki ya 4 Nyakanga 2006, mu Rwanda bizihije ku nshuro ya 12 umunsi wo kwibohoza.

Amagambo ajyanye n’uwo munsi yagarutse ku insanganyamatsiko yawo Yagiraga iti : « Kwibohora nyakuri ni uguharanira imibereho myiza ishingiye ku mutekano no k’ubukungu butajegajega ».

Mu ijambo umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Dr Kirabo Kakira, yagejeje ku bari bitabiriye uwo munsi, yabibukije ko urugendo rwo kwibohoza rukiri rurerure kuko ngo hasigaye intambara yo kwibohora ubukene hitabirwa gukunda umurimo.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame , mu ijambo rye, we yagarutse ku mpamvu zituma abantu bibohoza, zirimo nko kubuzwa agaciro, ubuzima n’ibindi.

Kuri uwo munsi abasirikare ndetse n’abasivire bagize uruhare mu kugaragaza ubutwari bahawe imidari . Iyo midari yahawe abasirikare barwanye intambara yo mu w’i 1990 kugeza mu w’i 1994, abasirikare barwanye muri Kongo, ndetse n’abagize uruhare mu ntambara yo kwirukana abacengezi mu Rwanda.

Mu basivire bahawe imidari harimo Bwana Damas Gisimba, n’umukambwe Zura wo muri Ntongwe wabashije kurokora abantu barenga 100 mu gihe cya genocide yo mu w’i 1994.

Twabibutsa ko itariki ya 4 Nyakanga yinjiye mu mateka y’u Rwanda guhera mu mwaka w’i 1994.

XS
SM
MD
LG