Uko wahagera

Mu Rwanda  Ingagi 12 Zahawe Amazina


Ku nshuro ya kabiri, ku itariki ya 17 Kamena 2006, mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajaruguru mu Rwanda, habereye umuhango wo kwita amazina ingagi 12.

Umuhango wo kwita ingagi amazina ukorwa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kwita ku mibereho yazo. Buri ngagi ihabwa izina hakurikijwe igihe yavukiye ndetse n’ibihe igihugu cyari kirimo ivuka.

Mu mazina yahawe ingagi kuri uwo munsi harimo “Agaseke“, bivuga ko yavutse mu gihe uduseke tw’u Rwanda twamenyekanaga ku isi yose.

Abantu bari bitabiriye uwo muhango bibazaga niba kwita ingagi amazina byaba ari cyo byamariye u Rwanda. Kuri icyo kibazo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Rucagu Boniface, yavuze mu ijambo rye ko kuva ingagi zahabwa amazina abazireba biyongereye, ndetse n’amadovize zikamwa ngo yamaze kubakira abaturage bahaturiye amavuriro, amashuri, amazi meza n’ibindi.

Bwana Rucagu yakomeje avuga ko umubare w’Abanyarwanda bitabira gusura ingagi ukiri muto ngo bitewe n’uko bavuga ko amafaranga ibihumbi 10 bacibwa ari menshi cyane, mu gihe abanyamahanga baza ku bwinshi kandi batanga amadolari y’Amanyamerika 75.

Umuhango wo kwita amazina ingagi waherukaga kuba ku nshuro ya mbere ku itariki ya 25 Kamena 2005; bwari ubwa mbere uwo muhango uba.

XS
SM
MD
LG