Uko wahagera

Urubanza rwa General Major Munyakazi  Rwarasubukuwe


Ku itariki ya 12, 14 na 15 Kamena 2006, Urukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo I Kigali, rwasubukuye iburanisha ry’urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo General Major Laurent Munyakazi na padiri Munyeshyaka Wenceslas icyaha cya genocide n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu mu Rwanda hagati y’umwaka w’i 1990 na 1994.

Muri urwo rubanza, ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ubuhamya bushingiraho bushinja General Major Munyakazi ibyaha akurikiranyweho. Ubushinjacyaha bwatangarije urukiko ko ubwo buhamya bubukesha abarokokeye kuri Kiriziya y’Umuryango Mutagatifu ndetse n’ahandi mu mujyi wa Kigali.

Mu kwiregura, General Major Munyakazi n’umwunganira, Mutembe Yves, beretse urukiko ko ibyaha ubushinjacyaha bumukurikiranyeho nta ruhare yabigizemo, akaba byose yarabihakanye.

Kuri uyu wa kane tariki ya 15 Kamena 2006, bisabwe n’ubushinjacyaha, hagiye gusurwa Kiliziya y’umuryango Mutagatifu i Kigali, hamwe mu ho ubushinjacyaha buvuga ko General Major Munyakazi yakoreye ibyaha.

Igihe cyo kumva abagabo, baba abazashinja cyangwa abazashinjura General Major Munyakazi mu rubanza, gitegerejwe cyane n’abakurikirana urwo rubanza bibaza uko bizagenda mu gihe uregwa akomeje guhakana ibyaha aregwa.

Nyuma yo gusura Kiliziya y’umuryango Mutagatifu, urubanza rwa General Major Munyakazi rwongeye gusubikwa, rukazongera kuba tariki ya 28 Kamena 2006.

XS
SM
MD
LG