Uko wahagera

Kuburanisha mu Nkiko Gacaca mu Rwanda Biri Hafi Gutangira


Mu Rwanda haritegurwa icyiciro cyo gutangira kuburanisha abantu barezwe icyaha cya jenoside mu nkiko gacaca mu gihe cy’ikusanyamakuru.

Kugeza ubu italiki, umunsi, ukwezi, n’umwaka by’igihe kuburanisha mu nkiko gacaca bizatangiriraho k’umugaragaro mu gihugu hose ntibiremezwa neza. Ibi abanyamakuru babitangarijwe n’umunyamabanga nshingabikorwa w’inkiko gacaca, Madamu Mukantaganzwa Domitille, mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2006. Madamu Mukantanganzwa yakomeje abwira abanyamakuru ko bitazatinda, ko ari mu gihe cya vuba.

Umunyamakuru yashatse kumenya uko umubare w’Abanyarwanda barezwe jenoside mu ikusanyamakuru ungana, Madamu Mukantaganzwa amusubiza ko bakiri kuwutegura, ko uzatangazwa mu gihe kitarambiranye.

Inyangamugayo ziburanisha mu nkiko gacaca zakomeje gutungwa agatoki kenshi ko muri zo harimo izagize uruhare muri jenoside yo mu w’i 1994. Muri icyo kiganiro umunyamakuru yashatse kumenya umubare w’inyangamugayo zarezwe uko ungana.

Kuri icyo kibazo, Mukantaganzwa yasubije ko kugeza ubu inyangamugayo zagize uruhare muri jenoside zingana n’ibihumbi 42 ku nyangamugayo ibihumbi 169 zibarirwa mu gihugu hose, kandi ko zamaze kwegura .

Uriya mubare rero uteye impungenge dore ko Mukantanganzwa yagaragaje ko ushobora no kuziyongera kuko inyangamugayo zikomeje kuregwa .

Kuburanisha mu nkiko gacaca nibitangira , ntawatinya kuvuga ko ari bwo akazi gakomeye kandi gaterejwe ku nkiko gacaca mu rwanda kazaba ari bwo kagiye gutangira.

XS
SM
MD
LG