Imiti igabanya ubukana bwa Sida si iyo guhubukirwa. Mu kiganiro twagiranye na Docteur Diocles Mukama Twagiramungu, yadusobanuliye ko iyo miti ubu iboneka mu bihugu byateye imbere kimwe no mu bikiri mu nzira y'amajyambere, igomba kwitonderwa. Umurwayi agomba kubanza gusobanukirwa n'uburyo agomba kuyifata, akamenya ingaruka zayo cyane cyane igihe ayifashe nabi.
Kubyerekeye ikibazo gikomeje kuvugwa cy'imiti itangiye kugaragaza ko itakivura nka mbere, Docteur Mukama yatubwiye ko iyo miti igabanya bukana bwa Sida yo iratera impungenge, kuko itangirwa mu bigo n'amavuliro abigenewe, ikabikwa neza kandi umurwayi akabanza gusobanukirwa, yakwiyemeza kuyifata no gukurikiza amabwiliza ya muganga, bakaba ari bwo bayimutangiza.
Ibi babiterwa n'uko iyi miti umuntu aba agomba kuyifata ubuzima bwe bwose; ngo ntakuyihubukira rero.
Ubwo bushishozi no gufata imiti neza kandi, ni byo bituma virusi idahindura isura ngo ibe indahangarwa ku miti.