Uko wahagera

Mu Rwanda Hejuru y'Abana 40% Bugarijwe n'Imirire Mibi


Mu Rwanda, abana 43 ku bana 100 bafite ibibazo bya bwaki bituruka ku kutabona indyo yuzuye. Ibi byatangajwe n’uhagarariye umuryango w’abibumbye wita ku bana, UNICEF, mu Rwanda, Madamu Bintu Keita, mu cyumweru gishize.

Umubare munini w’abana mu Rwanda bafite munsi y’umwaka umwe kugeza ku myaka itanu ni bo bazahajwe cyane n’ikibazo cy’imirire mibi. Indyo mbi yibasiye cyane abo bana biturutse ku kibazo cy’amapfa n’inzara byari byugarije uduce tumwe na tumwe tw’u Rwanda mu bihe byashize. Akarere k’u Bugesera ni ko kaza ku isonga mu kugira abana benshi bugarijwe n’imirire mibi.

Uretse ikibazo cy’amapfa, kubyara abana benshi mu muryango Nyarwanda kandi b’inkurikirane bitajyanye n’ubushobozi bw’ababyeyi, biri mu bituma abana barushaho kugarizwa n’imirire mibi.

Ijwi ry’Amerika ryasuye umwe mu babyeyi ufite abana bagaragaraho imirire mibi witwa Chantal utuye mu karere ka Nyarugenge i Kigali. Mu bana 6 afite, abana 2 muri bo, ari na bo bato muri bose, umwe afite amezi 8 undi umwaka n’amezi 9, bagaragaraho ibimenyetso bya bwaki iterwa n’imirire mibi.

Ijwi ry’Amerika ryabajije uwo mubyeyi wibana adafite umugabo uburyo ashobora kubonera abo bana indyo yuzuye, dore ko nta kazi kazwi akora. Chantal yadutangarije ko abarerera mu bukene afite k’uburyo akenshi abagaburira ubugari kuko ari bwo bugura make i Kigali, bikagira ingaruka ku bana bato baba bakeneye indyo yuzuye k’uburyo bibatera kuzingama.

Ubusanzwe abana bafite ibibazo by’imirire mibi bajyanywa mu bigo nderabuzima aho bagerageza kubabonera indyo yuzuye, ariko hari ababyeyi bamwe batabyitaho bavuga ko nta mwanya babibonera.

Akazi karacyari kenshi rero ku bajyanama b’ubuzima mu Rwanda mu gihe bigaragara ko umwana w’umunyarwanda atabasha gukura uko bigomba.

XS
SM
MD
LG