Uko wahagera

Mu Rwanda Bizihije Umunsi w'Abakozi


Tariki ya 1 Gicurasi ni umunsi isi yose yizihiza umunsi wahariwe umurimo.

Mu rwego rw’igihugu, mu Rwanda umunsi wahariwe umurimo wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, mu Karere ka Nyamirambo , mu Mujyi wa Kigali.

Ibirori bijyanye n’uwo munsi tariki ya 1 Gcurasi 2006, byabanjirijwe n’akarasisi k’abakozi n’abakoresha, ndetse n’abanyeshuri bitwaje ibyapa bigusha ku ntego y’uwo munsi mu Rwanda igira iti « Dutange serivisi nziza kandi dushishikaririre kwihangira imirimo ».

Umunsi w’abakozi wizihijwe mu Rwanda harabaye ivugurura mu rwego rw’igihugu ryatagiranye n’umwaka wa 2006 kugirango harushweho gutanga serivisi nziza hakurikijwe ubushobozi. Ibi bikaba byaratumye umubare w’abashomeri urushaho kwiyongera mu Rwanda.

Nyamara gutanga serivisi nziza biracyari kure nk’ukwezi ku bakozi bamwe mu Rwanda igihe bagihembwa agashahara ka serumu. Urugero rukunze kugarukwaho ni urw’abarimu bemeza ko udashobora gutanga serivisi nziza igihe ugihembwa urusenda. Umwarimu wo mu Rwanda ahembwa ku kwezi umushahara utarenze amafaranga ibihumbi 26 y’Amanyarwanda.

Kuri uwo munsi uhagarariye sendika y’abakozi mu Rwanda, CESTRAR, yagaye uburyo kwirukana abakozi hamwe na hamwe bitakurikije amategeko, nko muri RWANDATEL, ELECTROGAZ, IRST, ndetse no muri ORINFOR.

Kugira ngo Abanyarwanda barusheho kwihangira imirimo ifitiye igihugu akamaro, hatanzwe ibihembo ku bantu 15 bashoboye kugera kuri iyo ntego.

XS
SM
MD
LG