Uko wahagera

Mu Rwanda Inkwano Yabaye nk'Ikiguzi


Mu Rwanda, umuco wo gukosha umukobwa wakorwaga mu rwego rwo kugira ngo inkwano bamutanzeho isigare ari urwibutso ku bayeyi be. Ni yo mpamvu akenshi bakwaga inka.

Ubu ibintu byarahindutse inka ; yasimbujwe amafaranga. Mu duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda, iyo umukobwa yenda kurongorwa bisigaye bitera iwabo ikibazo, bibaza aho bazavana ibirongoranwa, dore ko ngo aba agiye gushinga urugo.

Ijwi ry’Amerika ryaganiriye n’abantu batandukanye ku kibazo cy’inkwano. Umwe mu bakobwa twaganiriye witegura gushinga urugo witwa Esteli, yadutangarije ko inkwano iwabo, mu hahoze ari akarere ka Bicumbi, muri Kigali Ngari, isa nk’aho ari ikiguzi. Amafaranga bamukoye uko ari ibihumbi 200 y’Amanyarwanda ngo nta cyo yamumariye, we n’ababyeyi be.

Esiteli yakomeje atubwira ko ayo mafaranga yagiye yose ku birongoranwa azajyana, birimo igare, matola, intebe zo mu nzu n’imisego yazo, n’ibindi. Ati :

« Mu by’ukuri, bagushyira mu nzu irimo ubusa ; ni wowe byose ubizana, kandi iyo utabizanye ugirana ibibazo n’abo mu muryango w’umuhungu. »

Undi mukobwa witwa Mukahirwa ukomoka ahahoze ari mu ntara ya Cyangugu we yadutangarije ko inkwano iwabo ari uguciririkana ; ngo bakwa umukobwa bakurikije amashuri yize. Iyo wize make, ukobwa amafaranga make, waba warize menshi ugakobwa amafaranga menshi. Ati :

«Inkwano yabaye nk’ikiguzi. »

Cyakora mu duce tumwe na tumwe, nk’ahahoze ari intara ya Butare ,ngo umuhungu akwa umukobwa akurikije uko yifite, ngo kandi umukobwa na we ajyana ibishyingiranwa akurikije ubushobozi bw’iwabo.

Bamwe mu basore twaganiriye, barimo uwitwa Eric, batubwiye ko basigaye batinya gukora ubukwe ku mugaragaro bitewe n’uko batabona amafaranga y’inkwano, bagahitamo guterura.

Umwe mu basheshe akanguhe witwa Habimana we yadutangarije ko byose byishwe n’uko inkwano yahindutse amafaranga, gukosha umukobwa bikaba bisigaye bisa nko kumugurisha. Yongeyeho ko umuco ugenda wangirika.

Uko bimeze ubu, nta watinya kuvuga ko ya mvugo yo mu Rwanda ngo « inkwano si ikiguzi ni urwibutso » izahindura inyito.

XS
SM
MD
LG