Uko wahagera

Ibiyobyabwenge Bishobora Gukwirakwiza Indwara Zitumva Imiti


Imibereho y’abana bo mu mihanda bakunze kwita mayibobo iri mu bituma bakunda kurwaragurika cyane. Indwara zikunze kubibasira ni izifatira mu myanya y’ubuhumekero, malariya n’inzoka. Izo ndwara zose zituruka ku kurara hanze aho bakunze kwita mu ngage, kunywa ibiyobyabwenge ndetse no kurya nabi n’umwanda.

Abakozi bakorera ku mavuriro ya Leta bakunze kwivurizaho ku buntu, badutangrije ko nubwo nta bushakashatsi burakorwa ku bijyanye nuko imiti ikora ku barwayi bafata ibiyobyabwenge mu Rwanda, kugeza ubu imiti yo kurwego rw’ibanze ya antibiyotike ikibavura. Ngo ni gake cyane hitabazwa imiti yo ku rwego rwisumbuye. Gusa icyo batahamya nuko ari iby’igihe kirekire, bakurikije uko aba bana bakunze kurwaragurika indwara zimwe zibasubira. Ahanini biterwa n’ibiyobyabwenge bica umubiri intege ndetse n’imibereho mibi.

Kugira ngo bagabanye ingaruka zaterwa no gufata imiti nabi, iyo mayibobo zije kwivuza zimwe mu ndwara nk’igituntu n’izifatira mu mibonano mpuzabitsina, bakurikiranwa ku buryo bw’umwihariko. Imiti bayihererwa kwa muganga. Ikindi nuko niyo mayibobo igomba gufatira imiti aho itaha mu muhanda, muganga amugira inama umwanya uhagije kugira ngo ashobore gufata imiti neza.

Ntambara ni umwe mu bana bafata ibiyobyabwenge yatubwiye ko akunda kurwara inkorora, ibicurane, ubuheri n’inzoka n’umutwe. Inshuro nyinshi ahora kwa muganga kandi agafata imiti neza ariko iyo ayirangije yisubirira kuke ko kunywa kole. Avuga ko yabyigishijwe n’abandi bana kandi ko imufasha kutumva inzara iyo atabonye ayo kurya.

Mugenzi we bita Kabobo nawe yarwaye ibihaha ubu akaba arwaye n’umwijima, nyamara nawe nubwo ubona afite intege nke cyane umuntu akaba yanakwemeza ko adafite igihe kirekire cyo kubaho arakinywera ibiyobyabwenge. Yatubwiye ko nubwo muganga ahora amubuza kubireka burundu yumva atabishobora.

Mu byukuri siko bose bakurikiza inama za muganga. Bamwe muri bo batangaza ko akenshi ka ikiyobyabwenge kole kibibagiza kunywa imiti. Ikindi nuko abenshi bakivura magendu bagura uduti duke muri farumasi.

Usibye ibiyobyabwenge ikindi gisa gusa nabyo mu guca intege ni ubusinzi. Muri urwo rwego naho nta bushakashatsi bwihariye burakorwa, ariko ikizwi nuko abasinzi nabo ari benshi mu Rwanda. Ikibazo aho gikomereye nuko zimwe mu nzoga zengwa mu buryo bwa gakondo nazo hari izagaragaye ko zikora nk’ibiyobyabwenge izo ni nk’inzoga ya kanyanga ikunda kuva mu gihugu cya Uganda. Mu Rwanda naho hari zimwe mu nzoga zagaragaje ko zangiza ubuzima bw’umuntu zihita zicibwa ku isoko zigafatwa nk’ibiyobyabwenge kimwe na kanyanga. Imwe muri izo nzoga imaze kumenyekana niyitwa bareteta.

XS
SM
MD
LG