Uko wahagera

Urwanda ngo Uganda Izarusabe Imbabazi


U Rwanda ntirwishimiye ibyo igihugu cya Uganda cyakoreye umwe mu bakozi b’ambassade y’u Rwanda muri Uganda, Bwana Ngarambe John.

Ibinyamakuru bisohoka mu gihugu cya Uganda byatangaje ko mu cyumweru gishize Bwana Ngarambe yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu cya Uganda, imumarana amasaha agera kuri ane, imushinja ko yamufatiye mu cyuho ari kumwe n’umugore w’abandi muri imwe muri Hoteli z’i Kampala.

Polisi ya Uganda imaze kumenya ko Bwana Ngarambe ari umudiplomate yaramurekuye. U Rwanda ariko ntirwishimiye ibyo yakorewe ; rwabyise ibikorwa by’urukozasoni.

Leta y’u Rwanda yandikiye Uganda iyibwira ko ibyo umukozi warwo muri Ambassade yakorewe bitemewe mu mategeko mpuzamahanga agenga aba dipolomate, kubera ko baba bafite ubudahangarwa.

Amaze kurekurwa, Bwana Ngarambe yavuye i Kampala agaruka i Kigali. Icyakora amakuru agera ku Ijwi ry’Amerika aremeza ko, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 5 Mata 2006, yasubiye mu gihugu cya Uganda gukomeza imirimo ye.

Minisitiri w’u Rwanda ufite ububanyi n’amahanga mu nshingano ze , Dr. Charles Murigande, yavuze ko igihugu cya Uganda kigomba kwandikira u Rwanda gisaba imbabazi kubera ibyo bikorwa by’urukozasoni cyakoreye umudipolomate w’u Rwanda.

XS
SM
MD
LG