Uko wahagera

Isoko y’Uruzi rwa Nil Yavumbuwe mu Rwanda


Abibazaga aho isoko nyakuri y’uruzi rwa Nil yaba iherereye babonye igisubizo nyacyo. Ntibikiri ugushidikanya, uruzi rwa Nil, rumwe mu nzuzi nini kandi ndende za mbere ku isi yose, rukomoka mu Rwanda.

Ibihugu bitandukanye byo mu Karere k’ibiyaga bigari nk’u Burundi na Uganda byajyaga byiyitirira ko isoko y’uruzi rwa Nili ariho ituruka ; amatsiko yabyo rero yarashize.

Abagabo batatu bakomoka mu Bwongereza no muri Nouvelle Zelande, ari bo Neil Mc Grigor, Cam Mc Leay na Garth Maclntyre, bakoze urugendo rw‘iminsi 80, bagamije kumenya igihugu isoko ya Nil iherereyemo ; bakemuye impaka kuri icyo kibazo.

Mu rugendo rutaboroheye, bagenda mu mato, barara mu mahema aho bageze, barashyize bavumbura igihugu n’agace isoko y’ukuri ya Nili iherereyemo.

Bamaze kurangiza urugendo rwabo, bariya bagabo batatu batangaje ko basanze isoko y’ukuri y’uruzi rwa Nili iherereye mu ishyamba rya kimeza rya Nyungwe, mu ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda.

Abo bagabo bavuga ko basanze uruzi rwa Nil rufite ibindi birometero bisaga 100 by’uburebure bitari bizwi. Ubundi urwo ruzi rwabarirwaga uburebure bw’ibirometero 6695.

Kuba isoko y’uruzi rwa Nili ikomoka mu Rwanda, ni ishema rikomeye ku gihugu nk’ u Rwanda, dore ko uruzi rwa Nili rufitiye akamaro kanini ibihugu bitari bike byo muri Afulika ; nk’ibihugu byo mu majyaruguru y’Afurlika, byugarijwe ahanini n’ubutayu, byifashisha cyane uruzi rwa Nili mu mirimo ijyanye n’ubuhinzi.

Ibindi bisobanuro kuri iyi nkuru biri aha hakurikira:

1. http://www.abc.net.au/news/newsitems/200604/s1606427.htm - Team finds 'new source' of Nile – ABC Online

2. http://www.telegraph.co.uk/travel/main.jhtml?xml=/travel/2006/04/01/etnile01.xml&sSheet=/travel/2006/04/01/ixtrvhome.html -

XS
SM
MD
LG