Uko wahagera

Perezida Kagame Yaganiriye n’Abanyamakuru


Ku wa kane tariki ya 30 Werurwe 2006, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bakorera mu Rwanda. Icyo kiganiro cyarebaga ubuzima butandukanye bw’u Rwanda. Cyamaze hafi amasaha 5.

Ku banyamakuru, ikiganiro na Perezida Kagame cyaje gikenewe kubera ko wabaye umwanya wo kwinigura. Umunyamakuru wari ufite ikibazo icyari icyo cyose yarakibajije kandi ahabwa igisubizo.

Abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye. Ku kibazo cyo kumenya niba Perezida Kagame azaha imbabazi uwamubanjirije, Pasiteri Bizimungu, Perezida Kagame yasubije ko ataha imbabazi utazimusabye.

Ku kibazo cyo kumenya impamvu Perezida Kagame yanenze itangazamakuru mu minsi yashize, Perezida Kagame yasubije ko yarinenze kugira ngo rirusheho kwiyubaka.

Nyuma y’icyo kiganiro ariko, abanyamakuru banyuranye bo mu itangazamakuru ryandika ryigenga batangarije Ijwi ry’Amerika ko banenga ubwiru bukoreshwa mu gutumira abanyamakuru mu kiganiro muri Perezidansi, ngo uburyo bukoreshwa bw’ilisiti ngo babona budahwitse kubera ko abenshi muri bo badatumirwa, bityo bagakura amakuru kuri bagenzi babo baba bagize amahirwe yo guhamagarwa kuri telefoni.

Abanyamakuru batangarije kandi Ijwi ry’Amerika ko kiriya kiganiro cyabaye uburyo bwiza bwo kwongera kwiyegereza abanyamakuru bitewe ni uko abanyamakuru bari bababajwe cyane n’ibyo perezida Kagame yari yabavuzeho mu minsi yashize.

Muri icyo kiganiro kandi Perezida Paul Kagame yasezeranije abanyamakuru inkunga.

XS
SM
MD
LG