Uko wahagera

Umuryango w'Abibumbye Uratabariza RDC


Umuryango w’Abibumbye uvuga ko nta handi ku isi abantu bapfa cyangwa bagirirwa nabi buri munsi nko muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi by’uwo muryango muri Congo, Ross Mountain, yinubira ko ubwo bubabare bwose butabera ahagaragara, imbere ya cameras z’abanyamakuru, ngo bumenyekane ku isi yose.

Ross Mountain avuga ko muri Congo muri rusange hapfa abantu 1200 bose buri munsi bazize indwara z’amoko yose, harimo za malaria, mugiga, na ebola. Ubu noneho hari no kuvugwa indwara y’ibicurane bituruka ku biguruka.

Ross Mountain yifuza ko uko isi yahagurukiye gutangaza ibyo bicurane by’ibisiga ari na ko yahagurukira kuvuga ku Banyecongo barimo kuzira izindi ndwara zitakivugwa cyane.

Ross Mountain yinubira ko Abanyecongo barimo kuzira indwara zishobora kwirindwa. Ubu ngo barazira indyo mbi, amazi mabi, umwanda, no kutagira kirengera kubera amahanga yabatereranye.

Kugeza ubu Umuryango w’Abibumbye ngo umaze kwemererwa gusa munsi ya kimwe cya gatatu cy’a miriyoni 682 z’amadolari ukeneye muri uyu mwaka kugira ngo ukomeze ibikorwa by’ubutabazi muri Congo. Ayo mafaranga ngo akenewe kugira ngo barokore abantu, banarwane ku batishoboye bibasirwa, bagakorerwa ibya mfura mbi n’andi mabi menshi.

Ross Mountain ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi by’Umuryango w’Abibumbye muri Congo avuga ko ari ngombwa kwita by’umwihariko kuri ibyo bibazo byose Congo ifite ubu kubera amatora rusange yegereje. Avuga ko hazaba ingaruka zikomeye niba nta ngamba zifashwe kugira ngo umutuzo wuzuye ugaruke muri Congo, na guverinoma izatorwa ihabwe inkunga ikeneye kugira ngo ishobore gukomeza gukora.


XS
SM
MD
LG