Uko wahagera

Mu Rwanda Inteko Ishinga Amategeko Ikomeje Kugenzura Guverinoma


Inteko ishinga amategeko mu Rwanda, umutwe w’abadepite, yahagurukiye igikorwa cyo kugenzura guverinoma.

Ku wa mbere tariki ya 27 Werurwe hari hahamagajwe Minisiti w’Intebe Makuza Bernard na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Murekezi Anastase. Bahaye abadepite ibisobanuro ku kibazo cy’inzara yugarije uduce tumwe na tumwe tw’u Rwanda.

Mu bisobanuro bahaye abadepite, bababwiye ko hagiye gusubizwaho ibigega byo guhunikamo imyaka byahoze ari ibya OPROVIA.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Werurwe 2006, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Musoni James, na we yahamagajwe n’abadepite mu Nteko, agiye gucumbukura ibibazo byari byarabajijwe uwahoze ari Minisitiri w’Imari n’Iigenamigambi, Pr. Nshuti Manasseh.

Intumwa za rubanda zasabye Minisitiri Musoni James kubaha ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ku buryo amasoko ya Leta atangwa, ikibazo cy’ibirarane Leta ifitiye abarimu, n’ikibazo cy’inyerezwa ry’amafaranga y’uruganda rw’isukari rwa Kabuye.

Ku kibazo cy’imicungire mibi y’umutungo w’igihugu, Minisitiri Musoni yashubije abadepite ko Leta irimo gushakisha abacungamari babifitiye ubushobozi. Ku birebana ni uko amasoko ya Leta atangwa hadakurikijwe amategeko, ngo Leta irimo gushakisha uko icyo kibazo cyakemuka.

Ku kibazo kirebana n’ibirarane Leta ifitiye abarimu bigera kuri miliyari 2 z’Amanyarwanda, Minisitiri w’imari, Musoni James, yatangarije abadepite ko ibyo birarane byatangiye kwishyurwa. Ku inyerezwa ry’amafaranga y’uruganda rw’isukari rwa Kabuye agera kuri miliyari 2 z’Amanyarwanda, Minisitiri Musoni yasubije abadepite ko iperereza ryatangiye gukorwa.

Abadepite barateganya no guhamagaza abandi ba minisitiri mu gihe cya vuba.

XS
SM
MD
LG