Uko wahagera

Kuba Umumotari i Kigali Bitangiye Kugabura


Kuva icyemezo cyo kubuza amatagisi atwara abantu kunyura mu mujyi wa Kigali rwagati abatwara tagisi moto – abamotari - babyungukiyemo.

Abagenzi batari bake bo mu mujyi wa Kigali basigaye bahitamo gukoresha moto aho gukererwa mu nzira bakora urugendo rurerure bava cyangwa bagera aho tagisi zisigaye zitegerwa.

Abo bamotari batangarije Ijwi ry’Amerika ko basigaye barenza amafaranga binjizaga mbere. Baramwenyurana akanyamuneza kavanze n’inseko nziza.

Umumotari witwa Habimana yadutangarije ko mbere yabonaga amafaranga ibihumbi 3 by’Amanyarwanda yabaga yasabwe na shebuja ku munsi ku bwa burembe. Ubu ngo asigaye aha shebuja Amanyarwanda 5000 ku munsi.

Selemani na we ukorera ku iseta y’abamotari hafi yo kwa Rubangura yadutangarije ko ukwirukana amatagisi mu mujyi hagati wa Kigali byatumye na bo babona umugati wo kurya.

Selemani yongeyeho ko abagenzi babihomberamo ngo kubera ko amafaranga ya moto aba ari hejuru bagereranije n’aya tagisi. Abagenzi bishyura hagati y’Amanyarwanda 200 na 300 kuri moto, mu gihe kuri tagisi bishyura hagati ya 100 na 150, bivuze rero ko amafaranga ya moto yikubye inshuro ebyiri ayo batanga kuri tagisi.

Bamwe mu bagenzi bakoresha moto batubwiye ko moto zituma badata igihe mu nzira bajya aho tagisi zisigaye zifatirwa.

Mu mujyi wa Kigali habarirwa aba motari bagera ku 2500.

XS
SM
MD
LG