Uko wahagera

Gender Irimo Kugera Amajanja Ingo Nyarwanda


Guhezwa kw’igitsinagore igihe kinini mu nzego zitandukanye ni byo byatumye mu Rwanda hashyirwaho poritiki y’uburinganire bw’igitsina gore n’igitsina gabo, izwi ku izina rya gender.

Gender imaze imyaka irenga 10 ikoreshwa mu Rwanda. Ikigaragara ni uko abagabo ndetse n’abagore bamwe kugeza na n’ubu bafite imyumvire itandukanye kuri gender.

Ijwi ry’Amerika ryegereye abagabo n’abagore batandukanye bo mu Rwanda, ngo rimenye niba gender bayibonamo kandi niba bayisobanukiwe neza.

Abasore biga mu mashuri makuru yo mu Rwanda, barimo uwitwa Shema, badutangarije ko abakobwa bagize gender iyabo. Ngo n’ikimenyimenyi komisariya ya gender bagira muri za kaminuza usanga ari bo bayiyobora gusa kuva yajyaho. Ngo ibyari uburinganire abakobwa babigize ubusumbane.

Twaganiriye n’umugabo wubatse witwa Muhizi atubwira ko ngo iwe ubu nta cyo akibwira umugore we. Ngo umugore we akora icyo ashaka, yagira icyo umubwira cyangwa amukosora akamusubiza ngo bari muri gender.

Cyakora bose si ko babyumva. Uwitwa Bunani yadutangarije ko iwe mu rugo yaba we n’umugore we bumva gender nk’uburinganire bushingiye k’ubwuzuzanye. Ngo kandi bose barabyubahiriza nta we uhutaje undi.

Abagore bamwe kandi twaganiriye, barimo uwitwa Mutesi, bagaye bagenzi babo baba buririra kuri gender ngo bagakora ibidakorwa. Batubwiye nk’abagore baba ngo basigaye basuzugura abagabo babo bitwaje gender. Kuri bo bibaye gutyo ngo gender yavaho kubera ko yazagera ubwo isenya umuryango Nyarwanda.

Ikigaragara ni uko kwigisha gender ari uguhozaho kuko, kugeza na n’ubu, hari bamwe batayumva.

XS
SM
MD
LG