Impunzi z’Abanyarwanda muri Congo Brazaville zahuguwe m’uburyo bwo kwirinda indwara ya SIDA n’izindi zifatira mu myanya ndangagitsina.
Imwe muri izo mpunzi zakurikiye iryo hugurwa, Bwana Emmanuel Ntabajyana, asobanura ko ryari rigamije kugabanya umuvuduko w'ubwandu bwa Sida mu mpunzi.
Yongeyeho ko hahuguwe abantu bo mu byiciro bitandukanye, harimo abagore, abasore, inkumi, n’abantu bahuje imibereho kandi bari mu kigero kimwe cy'imyaka y'amavuko. Ibyo ngo bizafasha mu gutambutsa ubutumwa igihe bazaba batangiye kwigisha bagenzi babo.
Bwana Ntabajyana avuga ko biteguye guhangana n'ingorane bashobora kuzahura na zo mu gutanga ubwo butumwa. Iya mbere ngo ishingiye k’umuco w'Abanyecongo utandukanye n'uwo Abanyarwanda, cyane cyane ku rubyiruko rw'Abanyarwanda" rushaka kugendana n'ibigezweho".
Bwana Ntabajyana icyakora ngo yumva inshingano bahuguriwe bazabasha kuzisohoza kubera ko Abanyarwanda bari muri Congo ubu bamaze gusobanukirwa ko indwara ya Sida ari icyorezo cyugarije isi, kandi ko ntawe itinya.
Ibindi bisobanuro kuri iyi nkuru bikubiye mu kiganiro cy’Umuryango Eugenie Mukankusi yagiranye na Bwana Ntabajyana Emmanuel ku wa kabiri. Subira haruguru kucyumva mu ntangiriro z’iyi nyandiko.