Iyangizwa ry’ibiti k’uburyo bukabije kandi butemewe n’amategeko, bishobora gutuma u Rwanda ruba ubutayu.
Ingaruka zo kwangiza ibiti mu Rwanda n’ibidukikije muri rusange, zatangiye kwigaragaza. Nk’igabanuka ry’amazi yo gukoresha, igabanuka ry’ingufu z’amashanyarazi ndetse n’ibura ry’ibicanwa bikomoka ku biti.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru b’Ijwi ryAmelika, kuri uyu wa kane taliki ya 9 Mata 2006, Minisitiri ufite ibidukikije mu nshingano ze, Madamu Mugorewera Drocella, yabatangarije ko mu Rwanda ibiti bitemwa kurusha uko biterwa, kandi ko kubona ibicanwa byasimbura ibiti atari ibya hafi. Kubera iyo mpamvu, hafashwe ingamba zo kubirinda, mu rwego rwo kurwanya ko u Rwanda rwazaba ubutayu.
Minisiteri y’ibidukikije irateganya kandi ko byibura, mu mpera z’uyu mwaka, buri muryango uzaba ufite ishyiga rya kijyambere. Ibyo bizafasha m’ugucunga neza ibicanwa by’ibiti.
Imyumvire y’abaturage ku ngamba zo kurinda ibiti n’ibidukikije muri rusange iracyagoranye. Birasaba ubufatanye buvuye mu nzego zo hasi, kubera ko abaturage bitwaza igihe cyose ko ibyemezo bifatirwa mu nzego zo hejuru, bikaza bibituraho.
Mu Rwanda, umubare w’amashyamba amaze gutemwa uteye impungenge, kubera ko ungana na miliyoni 7 kuri metero kibe. Abaturage bakwiye rero gutera ibiti byinshi kurusha uko babitema.