Uko wahagera

Iyo Uwahoze Ari Perezida Akatiwe Igifungo


Tariki ya 17 z'ukwezi kwa kabiri muri uyu mwaka ni bwo Urukiko rw'Ikirenga rw'u Rwanda rwakatiye uwahoze ari prezida w'u Rwanda Pasiteri Bizimungu imyaka 15 y’igifungo n'uwari ministri we wo gutwara ibintu n'abantu, Karoli Ntakirutinka, imyaka 10. Urwo rubanza rwasomewe mu ruhame, ariko kubona abanyapolitiki bagira icyo baruvugaho ni amayobera.

Mu kiganiro Dusangire Ijambo, Ijwi ry'Amerika ryifuje kuvugana n'umushinjacyaha mukuru w'u Rwanda, ntiyaboneka. Ryagerageje avoka wa bwana Bizimungu, na we arabura. Ijwi ry'Amerika ryifuje no kuvugana n'umwe mu bashakanye na bariya banyapolitiki bakatiwe na bo barifata. Zimwe mu mpuguke mu by'amategeko ziri mu Rwanda na zo zasobanuriye Ijwi ry'Amerika ko ruriya rubanza ruri mu rwego rwo hejuru ku buryo kugira icyo umuntu aruvugaho bishobora kugira inkurikizi.

Cyokora, Etienne Karekezi yabashije kuvugana na bwana Theobald Rutihunza, umwe mu bayobozi b'umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, RIPRODHOR, ari i Parisi mu Bufransa. Yavuganye kandi na bwana Hildebrand Kayibanda, umuhungu w'uwigeze kuba prezida w'u Rwanda, Gregoire Kayibanda, uba mu Bubiligi. Ni mu kiganiro Dusangire Ijambo cyo ku cyumweru hashize.


XS
SM
MD
LG