Uko wahagera

Kwivuza Nabi Bituma Indwara Ziba Indahangarwa ku Miti


Muri ibi bihe indwara nyinshi ziragenda zimenyera imiti, biturutse ahanini ku kwivuza nabi. Nk’uko bisobanurwa na Dogiteri Diocles Mukama Twagiramungu mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika ari i Byumba, hari indwara zitacyumva imiti bitewe n'uko abantu batarangije imiti bandikiwe na muganga,abandi bakivuza kwa magendu.

Dogiteri Mukama avuga mu nama atanga ko abantu bakwiye kwivuza neza bakagana amavuriro, bagakurikiza amabwiriza ya muganga, bakareka gufata imiti uko bishakiye, batabigiriwemo inama na muganga, kandi bakagurira imiti ahabigenewe.

Umva ibindi bisobanuro kuri iki kiganiro cya Duhanuze Muganga haruguru.

XS
SM
MD
LG