Uko wahagera

Urukiko rw'Ikirenga Na Rwo Rwakatiye Pasiteri Bizimungu Imyaka 15


Isomwa ry’urubanza ubushinjacyaha bwaregagamo Pasiteri Bizimungu wahoze ari Perezida w’u Rwanda, Charles Ntakirutinka wahoze ari minisitiri we wo gutwara ibintu n’abantu, na bagenzi babo, ryabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2006, k’Urukiko rw’Ikirenga.

Isomwa ry’urwo rubanza ryamaze amasaha ane. Ryatangiye sa yine n’igice za mu gitondo rirangira sa munani n’igice z’amanywa.

Abantu benshi bari bitabiriye isomwa ry’urwo rubanza bategereje kureba uko Urukiko rw’Ikirenga, ari na rwo rwa nyuma Pasiteri Bizimungu na bagenzi be bashoboraga kwitabaza, rwemeza ibyo bagenerwa.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ,Cyanzayire Aloyiziya, akikijwe n’abacamanza bo muri urwo rukiko, yemeje ko Bizimungu Pasiteri ahanishijwe gufungwa igihano cy’imyaka 15.

Pasiteri Bizimungu yahamwe n’ibyaha bikurikira : icyaha cyo kwangisha abantu ubutegetsi, icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi ndetse n’icyaha cy’ubugambanyi.

Mugenzi we Ntakiruyinka Karoli wahoze ari minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu na we yongeye gukatirwa imyaka 10 yari yarakatiwe n’urukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Kigali. Abandi 6 bari muri urwo rubanza bagizwe abere.

Nyuma y’isomwa rya ruriya rubanza, nta rundi rukiko Pasiteri Bizimungu na Ntakirutinka bashobora kujuririra. Imbabazi za Perezida wa repubulika ni zo ubu bategereje ; zitabonetse Pasiteri Bizimungu yazasohoka mu munyururu mu mwaka wa 2017.

Pasiteri Bizimungu yajuririye urukiko rw’ikirenga nyuma yo gukatirwa n’urukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Kigali imyaka 15 y’igifungo. Ari mu munyururu guhera tariki ya 20 Mata 2002.

XS
SM
MD
LG