Uko wahagera

Mu Rwanda Igitsina Gore Kiracyahohoterwa


Ihohoterwa rikorewa igitsina gore riracyariho mu Rwanda n’ubwo inzego zibishinzwe ziyemeje kurirwanya zivuye inyuma.

Madamu Suzana Ruboneka ushinzwe iby’ihohoterwa rigirirwa igitsina gore mu mpuzamashyirahamwe PRO-FEMMES / TWESE HAMWE yatangarije Ijwi ry’Amerika ko ihohoterwa ririho kubera ko rivugwa, kandi ko abagiriwe iryo hohoterwa basigaye batinyuka bakabivuga.

Madamu Ruboneka yakomeje adutangariza ko mu muryango Nyarwanda ihohoterwa rikibasira cyane abana bato b’abakobwa bafatwa ku ngufu na ba se, ba nyirarume, n’abakozi. Haracyari n’abagore bicwa n’abo bashakanye, abagore bakubitwa, abagore n’abakobwa bagifatwa ku ngufu haba mu kazi, mu mashuri, n’ahandi. Ibyo akenshi kandi bigira ingaruka k’ubuzima bw’abo bose.

Raporo yakozwe n’impuzamashyiramwe PRO-FEMMES /TWESE HAMWE ibikesheje inzego za Polisi y’Igihugu yerekana ko abagore 416 bahohotewe mu mwaka w’i 2005.

Umujyi wa Kigali ni wo ugaragaramo umubare munini w’abagore bahohoterwa; ungana n’abagore 67. Intara iri ku mwanya wa nyuma mu guhohotera igitsina gore n’iyahoze ari Gikongoro, aho umubare w’abahohotewe ungana n’abagore 17.

Kubera ko ikibazo cy’ihohoterwa ry’igitsina gore gifite uburemere, ibihano bihabwa abahohotera abagore byarushijeho kwiyongera. Igihano cyavuye ku mezi 6 y’igifungo, kigera ku myaka 20 y’igifungo. Iyo uwahohotewe yandujwe indwara ya SIDA, uwamuhohoteye afungwa burundu. Kwa muganga baha uwahohotewe icyemezo ndetse bakanamusuzumira ubuntu.

Kurwanya ihohoterwa rigirirwa igitsina gore mu Rwanda ni urugamba rureba buri wese kugira ngo icyo cyorezo gishobore kuranduka burundu. Buri mwaka hagenwa iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa, guhera ku itariki ya 25 Ugushyingo kugeza ku itariki ya 10 Ukuboza.

XS
SM
MD
LG