Uko wahagera

Amatagisi Yaciwe m'Umujyi Wa Kigali


Mu mujyi wa Kigali imodoka zitwara abagenzi muri ntizikemererwa kunyura mu mujyi hagati guhera tariki ya 3 Gashyantare 2006.

Abatwara tagisi ndetse n’abagenzi bazigendamo barumiwe ubwo basangaga ibyapa byabemereraga guhagarara hagati mu mujyi wa Kigali kugira ngo binjize cyangwa bavanemo abagenzi byavanyweho.

Polisi y’igihugu, ifatanije n’ubuyobozi bw’agateganyo bw’umujyi wa Kigali, ni bo bafashe icyo cyemezo mu rwego ngo rwo kurwanya akajagari izo modoka zatezaga ndetse n’abajura bihishaga mu bagenzi.

Abagenzi bavuganye n’Ijwi ry’Amerika basanga kiriya cyemezo cyarafashwe mu rwego rwo kubahima kubera ko ubu bakora urugendo rurerure bajya gutega cyangwa bava kuri tagisi.

Bamwe mu bagenzi batega tagisi zijya Nyabugogo ngo basanga ikiruta ari ukugenda n’amaguru kuko aho tagisi za Nyabugogo zihagarara cyangwa bazifatira hegereye aho baba bajya. Izo tagisi ubu bazifatira kuri gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930 ; mbere zari kwa Rubangura.

Mu mujyi wa Kigali, ahantu hasigaye hategerwa kandi hagahagarara tagisi zitwara abantu, ni hatatu : kuri gereza ya 1930, ku kicaro gikuru cya ELECTROGAZ, no kuri ETO Muhima. Izo tagisi zinyura ndetse muri uwo muhanda k’uburyo ubu nta yakwibeshya ngo inyure cyangwa ngo ihagarare mu mujyi hagati nk’uko byahoze.

Kuva aho gare yo mujyi hagati i Kigali ifungiwe, tagisi zitwara abantu mu mujyi wa Kigali zakomeje kubuzwa epfo na ruguru.

Abakoresha imodoka zitwara abantu mu mujyi wa Kigali ubu bahanze amaso umuyobozi w’umujyi wa Kigali uzatorwa mu matora y’inzego z’ibanze kugira ngo barebe ko hari icyo azabamarira.

XS
SM
MD
LG