Uko wahagera

Ishyirahamwe ry'Abasangwabutaka Ryizeye Ubuzima Gatozi


Ku wa gatanu, tariki ya 3 Gashyantare 2006, Abasangwabutaka bo mu Rwanda bibumbiye mu ishyirahamwe CAURWA bateraniye mu nama rusange mu kigo Isano, i Gikondo, mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi uhoraho w’ishyirahamwe ry’abasangabutaka bo mu Rwanda, CAURWA, Zéphirin Kalimba, yatangarije abanyamakuru ko 90% by’Abasangabutaka mu Rwanda nta butaka bafite. Abenshi ngo baracyatunzwe n’ububumbyi nk’uko byahoze, kandi butajyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.

Kalimba yongeyeho ko abafite aho guhinga hadahagije, bakaba bizeye ko ubwo itegeko ry’ubutaka ryasohotse rizakemura ibibazo byabo, bityo na bo bakaboneraho.

Ntibarabona ubuzima gatozi

Ishyirahamwe CAURWA rihuje abasangwabutaka bo mu Rwanda, ryatangiye gukora guhera mu 1995. Kugeza ubu ariko ntirirabona ubuzima gatozi. Icyo ni ikibazo kiremerereye iryo shyirahamwe nk’uko uhagarariye inama y’ubutegetsi yaryo, Sebishwi Yuvenali, yabitangarije abanyamakuru.

Sebishwi yatangaje ko ubu CAURWA itagihuje ubwoko bw’Abatwa gusa nk’uko byahoze ; ngo ihuje amoko yose, bityo hakaba hari icyizere ko Minisiteri y’Ubucamanza izabaha ubuzima gatozi mu bihe bizaza.

Abasangwabutaka bari baje mu nama rusange twanganiriye, barimo uwitwa Niyirora, badutangarije ko mu cyerecyezo cya 2020 batibonamo, ko bo bakomeje gusigara inyuma bitewe n’imibereho mibi bakomeje kugira.

Ishyirahamwe ry’Abasangabutaka CAURWA, ubu rifite abanyamuryango babarirwa hagati y’ibihumbi 30 na 35.

XS
SM
MD
LG