Uko wahagera

Kuvugurura Itegeko-Nshinga Byateje Icyuho mu Bucamanza


Guhindura Itegeko-Nshinga ku nshuro ya kane byateye icyuho mu butegetsi bw’ubucamanza mu Rwanda. Iryo vugurura ryo kuwa 23 Ukuboza 2005 rirebana n’amahinduka ku mubare n’inyito by’imirenge, uturere n’intara. Intandaro y’icyo cyuho yaturutse ku bavoka bibukije ko gukomeza guca imanza nyuma yo kuvugurura itegeko nshinga binyuranyije n’itegeko nshinga.

Inteko ishinga amategeko ntiyagennye uko imanza zizacibwa mu gihe ububasa n’inyito by’inkiko bitaragendana no gukata igihugu bundi bushya. Ubu inkiko ziragendera ku itegeko ngenga ryo muri Mata 2004 rigendanye n’uturere n’intara byariho icyo gihe.

Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga, Mme Aloyiziya Cyanzayir,e yadutangarije ko bari mu mwiherero ngo barebe uko bakemura icyo kibazo. Umwanzuro uzatangazwa umwiherero urangiye.

Hagati aho abacamanza batashatse ko dutangaza amazina yabo batumenyesheje ko Urukiko rw’Ikirenga rwashatse ko baca imanza ku ngufu. Bemeza ko batabyemera kuko amabwiriza nk'ayo nay o yaba anyuranyije n’Itegeko-Nshinga.

Ababikurikiranira hafi bafite impungenge. Bamwe baribaza ukuntu ivugurura ry’itegeko nshinga ryanyuze mu nzego zitandukanye ntihagire na rumwe ruvumbura ko bishobora gutera icyuho nka kiriya.

Hari abemeza ko abadepite ari ba ndiyo bwana cyangwa se inkomamashyi, ngo kuko batabona umwanya wo gutekereza no kujya impaka ku mushinga w’itegeko ubashyikirijwe. Hari
n’abemeza ko igihugu kiyobowe n’agatsiko k’abantu bake batekereza ibigomba
gukorwa, iyo bagize icyo bibagirwa ntihagire ubibutsa.

Abandi bafite impungenge z’uko bazabyuka bagasanga itegeko nshinga batoye ryarahindutse ryose bakagira ngo ni inzozi, kubera ivugurura rya buri gihe.

XS
SM
MD
LG