Icyorezo cya cholera kiravugwa mu Rwanda, mu Karere ka Kabuga, ahahoze ari mu ntara ya Kigali Ngari.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo, Dogiteri Nyaruhirira Innocent, yatangaje ko intandaro y’icyo cyorezo cya cholera ari ibura ry’amazi muri ako karere ryatumye abaturage badukira amazi yanduye y’uruzi rwa Nyabarongo, bakayakoresha.
Abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo kugeza ubu baragera kuri 15. Abarenga 70 bari mu ivuriro rya Masaka.
Minisitiri w’intebe Bernard Makuza yagiye kureba uko icyo kibazo cya cholera cyifashe, n’uko abaturage bafashwe na yo bitaweho. Yasanze iby’ibanze barabigejejweho.
Hafashwe ingamba zo kohereza muri ako gace amazi meza asukuye, atwarwa n’imodoka mu matank. Kubera ko cholera ari indwara yandura vuba kandi, umuco wo gusuhuzanya mu ntoki na wo wabaye ubujijwe.
Abayobozi bariho by’agateganyo mu nzibacyuho muri ako karere batangiranye n’ikibazo cy’imibereho y’abaturage kitoroshye.