Uko wahagera

Umuyobozi wa Electrogaz Yareguye


Bwana Walter Klotz wahoze ari umuyobozi mukuru w’uruganda rutunganya amazi n’amashanyarazi mu Rwanda, ELECTROGAZ, yeguye ku mirimo ye.

Walter Klotz yari ahagarariye isosiyeti yo mu Budage yitwa Lahmeyer International yeguriwe gucunga ELECTROGAZ muri gahunda yo kwegurira ibigo bya Leta abikorera ku giti cyabo.

Ubwo yasezeraga ku bakozi be, Walter Klotz yavuze ko yeguye ku giti cye, akaba agiye gukomeza gukorera iwabo

Nyamara amakuru atandukanye aremeza ko Walter Klotz yeguye ku mirimo ye kubera ubwumvikane buke hagati ye n’abagize inama y’ubutegetsi ya ELECTROGAZ. Iyo nama ngo yaba yaramwivangiranga mu kazi.

Imbarutso yo kwegura kwa Walter ngo yaturutse ku kibazo cy’imishahara y’abakozi ba ELECTROGAZ. Walter ngo yashakaga kongerera aba chefs gusa imishahara abandi bakozi basigaye akabareka. Ibyo rero inama y’ubutegetsi ya ELECTROGAZ ntiyabikozwaga, ishaka ko abakozi bose bongezwa imishahara.

Walter Klotz agiye amaze gukemura ikibazo cy’amashanyarazi mu Rwanda, ariko asize ibiciro by’umuriro byarazamutse cyane. Mu karere u Rwanda rurimo ni rwo rufite ibiciro by’umuriro biri hejuru.

Umuyobozi wungirije wa ELECTROGAZ, bwana Mirenge John ni we ubu uri kuyobora icyo kigo mu nzibacyuho, mu gihe hagitegerejwe ko Lahmeyer International, isosiyeti yegukanye ELECTROGAZ, yatanga undi.

XS
SM
MD
LG