Uko wahagera

Diaspora Nyarwanda Yateraniye i Kigali


Urunana rw’abanyarwanda baba mu mahanga, « Rwanda Diaspora Global Convention » , bakoze inama ibahuza n’inzego za Leta y’u Rwanda, ibera i Kigali kuva taliki ya 28 Ukuboza 2005 kugeza taliki ya 29 Ukuboza 2005.

Intego nyamukuru y’inama yari ukureba uruhare rw’abanyarwanda baba mu mahanga mu iterambere ry’u Rwanda.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Charles Muligande, yabwiye abari mu nama ko abanyarwanda baba mu migabane yose y’isi barimo ibyiciro bine.

Igice ya mbere kirimo abanyarwanda baba mu bice byambuwe u Rwanda bashyiraho imbibi z’ibihugu . Igice ya kabiri kigizwe n’abanyarwanda bagiye mu bihugu bituranye n’u Rwanda bajyanywe no guca inshuro. Igice ya gatatu kirimo abanyarwanda bahunze bitewe n’ibibazo u Rwanda rwagiye rugira. Igice cya kane ugisangamo abanyarwanda batuye mu bindi bihugu bagiye kwiga cyangwa gushakayo akazi.

Diaspora nyarwanda iba mu mahanga ni miliyoni 6. Bohereza mu Rwanda amafaranga ari hagati ya miliyoni 30 na 40 z’amadolari y’abanyamelika mu mwaka, ngo umuntu agereranije n ‘ibyo diaspora zo mu bindi bihugu ziha ibihugu byazo ayo mafaranga aracyari make.

Diaspora nyarwanda nk’abanyarwanda bagomba gutanga umusanzu wo kugira u Rwanda igihugu cyiza.

Inama ya diaspora nyarwanda ni iya kabiri. Buri mugabane w’isi wari ufite abanyarwanda babayo bahagarariye abandi. Ibanza yabereye i Kigali u Rwanda rukiri mu nzibacyuho kuva taliki ya 26 Ukuboza 2001 kugeza taliki ya 30 Ukuboza 2001.

XS
SM
MD
LG