Uko wahagera

Mu Bufaransa Anketi k'Uruhare rw'Abasirikari Babwo muri Genocide yo mu Rwanda Zatangiye


Abashinzwe ubutabera mu Bufaransa bavuga ko urukiko rwa gisirikari rwaho rwatangije anketi ku bivugwa ko abasirikari b’Abafaransa baba ngo baragize uruhare muri genocide yo mu Rwanda muri 1994.

Umucamanza mukuru w’urwo rukiko, Brigitte Raynaud, yasuye Urwanda mu kwezi gushize kugira ngo abonane n’Abanyarwanda batandatu bareze abasirikari b’Ubufaransa ubufatanyacyaha muri genocide.

Abashinzwe ubutabera m’Ubufaransa bavuga ko uwo mucamanza yatangiye anketi ze ku wa gatanu akurikije ubhhamya yahawe n’Abanyarwanda babiri muri abo batandatu bareze. Uwo mucamanza ngo yamaganye ubuhamya bwa bagenzi babo bane bandi.

Ababuranira abo Banyarwanda batandatu bavuga ko abasirikari b’Abafaransa ngo bemereye Interahamwe kwinjira mu nkambi zari zashyiriweho kurengera Abatutsi.

Guverinoma y’Urwanda yashinje Ubufaransa guha intwaro no gutoza abakoze genocide. Ubufaransa bwo bwakomeje kuvuga ko nta ruhare bwagize muri genocide.

XS
SM
MD
LG