Uko wahagera

Perezida Kagame Ngo FPR Irimo Ibice Bitatu


Kongere ya gatandatu y’umuryango FPR, ishyaka riri k’ubutegetsi mu Rwanda, yarateranye, irebera hamwe ibyo uwo muryango umaze kugeraho muri rusange.

Umuyobozi wa FPR, Paul Kagame, yabwiye abitabiriye iyo kongere ko abagize umuryango wa FPR barimo ibice bitatu . Igice cya mbere ngo kigizwe n’abanyamuryango nyabo bazi icyo bakora. Igice cya kabiri ngo kigizwe n’abanyamuryango bashobora gutembana na yo batagira icyo bica n’icyo bakiza. Igice cya gatatu, ari na cyo kibi kurushaho, ngo kigizwe n’abanyamuryango bihishe muri FPR bagamije kwangiza.

FPR, nka « moteur » ya politiki y’u Rwanda, ngo ikwiye gukora ibishoboka byose ikoza umugese wa moteur kugira ngo yongere ibe nshya. Ibice bigenda bizamo umugese ngo bagomba kubikuba cyangwa se bakabivanamo, bagashyiramo ibishya kugira ngo moteur ya FPR ikomeze itere imbere.

Paul Kagame yasabye kandi abanyamuryango ba FPR kurushaho gukunda igihugu, bakegera abaturage, bakamenya ibibazo bahura na byo.

Kongere ya gatandatu y’umuryango FPR yongeye kugirira icyizere Paul Kagame m’ukuyobora FPR. Umwungirije ntiyahindutse, aracyari Christophe Bazivamo; umunyamabanga yagumye kuba Ngarambe François.

Kongere y’umuryango FPR iteranye nyuma y’aho umwe mu bayoboke b’umuryango wa FPR, intumwa ya rubanda Tuyishime Brigitte, yeguye mu nteko kubera ingengebitekerezo ya genocide ngo yamugaragayeho.

Abayobozi b’indi mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda bari batumiwe muri iyo kongere ya gatandatu ya FPR.

Kongere ya gatandatu y’ishyaka riri k’ubutegetsi mu Rwanda FPR yateranye kuva taliki ya 22 ukuboza 2005 kugeza taliki ya 23Ukuboza 2005 kuri Stade Amahoro i Remera i Kigali.

XS
SM
MD
LG