Uko wahagera

Uganda Yahamijwe Gusahura no Guhungabanya Ikiremwa-muntu muri Congo


Nyuma y’imyaka itandatu Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ireze Uganda m’Urukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye, urwo rukiko rwahamije Kampala icyaha cyo kuvogera ubusugire bwa Congo no guhungabanya uburenganzira bw’ikiremwa-muntu muri icyo gihugu.

Urwo rukiko ruri i La Haye mu Buholandi rwemeje kandi ko Uganda yasahuye ubukungu bwa Congo.

Umuvugizi wa guverinoma ya Congo i Kinshasa yishimiye icyemezo cy’urwo rukiko, avuga ko noneho amategeko yarushije amabuye kuremera.

Uwo muvugizi yavuze kandi ko Congo ngo izasaba Uganda hagati ya miriyari esheshatu n’icumi z’amadolari y’indishyi z’akababaro. Yongereyeho ko icyemezo cy’urwo rukiko ari isomo ku bandi baturanyi ba Congo bayigera amajanja, cyane cyane Rwanda n’Uburundi, na byo byari mu ntambara yo muri Congo.

Icyemezo cy’urwo rukiko kije gikurikira amatora ya mbere muri Congo nyuma y’imyaka isaga 40. Ku cyumweru Abanyecongo batoye itegeko nshinga rishya muri kamarampaka. Iryo tegeko nshinga niryemezwa ni ryo rizagena imiyoborere ya Congo, ritegure amatora ya perezida mu mwaka utaha.

XS
SM
MD
LG