Uko wahagera

Perezida Kagame na Unity Club Bifurije Abana Noheri Nziza


Iminsi mikuru isoza umwaka iregereje. Mu rwego rwo kwifuriza abana umunsi mwiza wa Noheli ndetse n’umwaka mushya muhire w’i 2006, Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, ifatanije n’umuryango Unity Club, yakira abana bavuye hirya no hino mu Rwanda muri Village Urugwiro , babifuriza iminsi mikuru myiza isoza umwaka.

Abana ntibajyanwa muri Village Urugwiro no Kunywa no kurya gusa. Banageza kuri Perezida Paul Kagame ibyo bifuza ndetse bagashima n’ibyo igihugu kimaze kubakorera muri rusange.

Abana kandi bizihiza uwo munsi barangwa n’udukino dutandukanye, bakaririmba uturirimbo dukubiyemo inyigisho ndetse n’impanuro yaba ku bakuru cyangwa ku bandi bana bagenzi babo. Bishimiye ko ari igikorwa cy’urukundo kandi ko bazageza ubutumwa bavanye aho ku bana basize iwabo ku mirenge.

M’ubutumwa yagejeje kuri abo bana ubwo yabifurizaga umunsi mukuru mwiza wa Noheri ndetse n’umwaka mushya muhire w’i 2006 kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2005, yababwiye ko ari bo igihugu gitezeho iterambere kuko ari bo bayobozi b’ejo hazaza. Ngo kugirango ibyo bigerweho abana bagomba kwitwara neza, kugira ubuzima bwiza ndetse no kugira uburere.

Uyu muhango wo kwakira abana bavuye impande zose z’u Rwanda ukorwa buri mwaka iyo iminsi mikuru isoza umwaka, Noheri n’Ubunani, yegereje. Hatoranywa abana hirya no hino mu gihugu baba bahagarariye abana bose b’u Rwanda, bakakirirwa mu ngoro ya Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda izwi ku izina rya Village Urugwiro. Kubakira bikorwa n’Umuryango wa Perezida wa Repubulika ufatanije na Unity club uhuje abagore b’abayobozi, abafasha b’aba minisitiri ndetse n’abigeze kuba bo.

XS
SM
MD
LG