Uko wahagera

Perezida Kagame ngo Ibikorwa Nibirute Amagambo


Ayo ni amwe mu magambo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abayobozi batandukanye bo mu nzego z’igihugu, bari bahuriye mu nama y’umushyikirano i Kigali. Iyo nama ihuza abayobozi kuva mu nzego z’ibanze - akagali (cellule), umurenge (secteur), uturere (Districts) - ndetse n’abayobozi bakuru mu nzego z’igihugu, kugeza kuri Perezida wa Repubulika.

Muri iyo nama y’umushyikirano, abo bayobozi barebera hamwe ibimaze kugerwaho ndetse n’ibitarakowa bakurikije icyerekezo cy’i 2020 (Vision 2020) u Rwanda rwihaye. Basuzumira hamwe ibijyanye n’ubukungu no kongera umusaruro, ubutabera, imibereho y’abaturage, uburezi, n’ibindi, nyuma bagafata imyanzuro ikwiye.

Ku bijyanye n’ubukungu

Abaturage benshi bataka ko ubukene bubugarije bitewe n’ibihe byahindutse n’ubutaka bugenda busaza kandi ko abarenga 90% by’Abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi. Abakora akazi ko gushugurika na bo bahora barira ayo kwarika ko nta cyo bunguka kubera imisoro bavuga ko ihanitse n’ababagurira bagabanuka umunsi k’uwundi kuko umufuka wabo ugenda urushaho kwifata nabi. Abakozi ba Leta bo bamenyereye agashahara gake bahembwa bise serumu, n’iyongera ryayo bahora bateze amaso bumva ko ari inzozi.

Muri iyo nama y’umushyikirano rero umunyamabanga wa Leta ushinzwe imari n’igenamigambi, Madamu Monique Nsanzabaganwa, yabwiye abari bayirimo ko ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereyeho 6% muri 2005. Umunyarwanda ngo yinjiza amadolari 243 mu mwaka muri rusange, mu gihe mu cyerekezo cya 2020 hateganijwe ko yakagombye kwinjiza 900 mu mwaka. Inzira rero iracyari ndende kugira ngo ibyo bigerweho, ingufu zikaba zigomba gushyirwa mu kuzigama kubera ko 0.2% y’ibyinjiye yavuye k’ukuzigama.

Bamwe mu baba mu mugi wa Kigali badutangarije ko ikibazo cyo kuzigama kikiri kure nk’ukwezi, bati:

« Waba ucungana n’amafaranga yo kurya ya buri munsi, ukagira n’ayo usigaza yo kubitsa, ntibyagukundira kereka byibuze ufite akazi kaguhemba neza kandi kukabona biragoye, cyangwa ugakora business ukabona abaguzi bamara ibyo uzunguza mu gihe cya vuba. Ababitsa bo barahari ariko urebye neza wasanga abenshi kuri comptes zabo nta mafaranga ariho, ari nk’izo gutanga abagabo cyangwa ngo zibafashe kubona inguzanyo baba bakeneye bitewe n’ubuzima burushaho guhenda mu Rwanda».

Ibyo u Rwanda rwohereza hanze, basanze bikibura ireme rikwiye bityo ntibibashe guhatana kw’isoko mpuzamahanga uko bikwiye.

Ku butabera

Hibanzwe cyane ku nkiko gacaca zashyiriweho guca imanza z’itsembabwoko n’itsembatsemba ndetse akaba ari imwe mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma y’ayo mahano. Abo bayobozi basanze ko byari bikwiye ko abacitse ku icumu rya genocide batangira guhabwa indishyi z’akababaro, zitari zatangwa kugeza ubu.

Ukuri no kwitabira izo nkiko, birakwiye kugirango zibashe kugera ku nshingano zazo nta we uhutajwe. Bimaze kugaragara ko bamwe mu bacitse ku icumu bagenda bicwa bitewe n’abantu bamwe baba bafite urwikekwe ko bashobora kugaragaza uruhare rwabo muri genocide, ni yo mpamvu hasabwe ko umutekano wabo warushaho kubungabungwa, ndetse n’ibyatuma imibereho yabo irushaho kuba myiza.

Muri iyo nama, dore ko ari rwo rubuga abayobozi bose bo mu nzego zitandukanye z’igihugu bishimira hamwe ibyagezweho, ndetse bakanengera hamwe ibitagenda, Perezida Paul Kagame yasabye abo bayobozi kuba intagarugero ku bo bayobora, ibikorwa byabo bikaruta amagambo aho guta igihe mu bidafitiye abo bayobora akamaro.

Perezida Kagame asanga nk’amafaranga amwe akoreshwa mu kwiyakira iyo bakoresheje amanama yakagombye gushorwa mu mishinga izamura abo bayobora. Ngo umuturage ntagomba kwingingirwa gukora ikintu kitamurimo, bagomba kumureka agakora icyo yumva kandi kimufitiye akamaro.

Iyo nama y’umushyikirano yateranye ku nshuro yayo ya gatatu kuva 13 Ukuboza 2005 kugeza 14 Ukuboza 2005, ikaba iba rimwe mu mwaka guhera mu w’i 2003.

XS
SM
MD
LG