Uko wahagera

Umutingito Upima Hafi 7 Wibasiye Uburasirazuba bwa Congo


Ku wa mbere tariki 05 Ukuboza 2005, ku manywa, umutingito ukomeye wibasiye uburasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, uhitana umwana umwe nibura, abandi bantu bakeya barakomereka.

Uwo mutingito wahereye mu birometero 55 mu majyepfo y'umujyi wa Kalemie, ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika, muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, wumvikana kugera mu Rwanda, mu Burundi, muri Tanzania no muri Kenya.

Uwo mutingito, wapimaga 6.8 ku gipimo cya Richter wanyeganyeje amagorofa i Nairobi, unumvikana mu burasirazuba bwa Congo hose, ndetse no mu Burundi, mu Rwanda na Tanzania.

Abakozi bagombye kuva mu biro biri mu magorofa ari m’umugi rwagati i Nairobi. Abaturage na bo bahunze amazu yabo muri ako kareare.

Icyabaye cyiza ni uko nta byinshi cyane uwo mutingito wangije kubera ko uburasirazuba bwa Congo budatuwe cyane, kandi n’amazu yaho maremare akaba ari imbarwa.

Umugi wa Kalemie, nku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika, mu burasirazuba bwa Congo, ni wo mugi wari wegereye cyane aho uwo mutingito wahereye. Abaturage baho bavuga ko wamaze hagati y’amasegonda 10 na 15, amazu akanyeganyega, n’abantu bagakuka umutima.

M’umugoroba ariko ubuzima ngo bwari bwongeye gusubira m’uburyo, kandi hari kakivugwa ko umwana umwe gusa ari we wapfuye aguweho n’inzu ya rukarakara. Abandi baturage bakeya na bo ngo baravunitse.

Nyuma y’amasaha uwo mutingito ubaye, abaturage b’i Kalemie batangaje ko nta bategetsi cyangwa imiryango ifasha imbabare bigeze babona ijya gufasha abantu gusubiza umutima mu nda.

Abaturage b’i Kigali n’i Bujumbura bamwe bavuga ko na bo bumvishe uwo mutingito, ariko ko utari ukomeye cyane. Abenshi ndetse bashobora kuba batarawumvishe. Abari bicaye cyangwa begamiye ikintu cyangwa amazu ni bo bawumvishe cyane. I Bujumbura n’i Kigali bemeza ko uwo mutingito wamaze hejuru y’umunota.

Byabaye mahire rero ko uwo mutingito wageze mu Rwanda no mu Burundi wananiwe. Ubundi umutingito wa 6.8 ku gipimo cya Richter umaze umunota wose ushobora kwangiza ibintu byinshi no guhitana abantu kugera mu birometero 100 uvuye aho wahereye.

Ejo habanje kuba impungenge ko uwo mutingito washoboraga guteza umuraba - Tsunami - mu kiyaga cya Tanganyika, ariko kugeza ubu birasa nk’aho nta tsunami iturutse kuri uwo mutingito ikibaye.XS
SM
MD
LG