Uko wahagera

Amatangazo y'Ababuranye n'Ababo Yo ku wa 4 12 2005


Uyu munsi turatumikira:

Karekezi Garasiyani bakunda kwita Mboti utuye mu kagari ka Cyafurwe, umurenge wa Mata, akarere ka Nyaruguru, mu cyahoze ari komine Rwamiko, intara ya Gikongoro Gatare; Emmanuel utuye mu kagari ka Kigarama, umurenge wa Sovu, akarere ka Maraba, intara ya Butare na Nzabakirana Jean Nepomscene utuye mu kagari ka Munini, umurenge wa Tyazo, akarere ka Nyamasheke, intara ya Cyangugu, Nyirakaziguzo Rusi utuye mu cyahoze cyitwa Komine Rubavu, umurenge wa Byahi, intara ya Gisenyi; umuryango wa Muhamyankaka Jean utuye ku murenge wa Sovu, akagari ka Sovu, akarere ka Maraba, ahahoze ari komine Huye, intara ya Butare na Mugiraneza Amiel utuye mu kagari ka Kavumu, umurenge wa Bubazi, umujyi wa Kibuye, intara ya Kibuye, Mukagahima Elizabeti utuye mu mujyi wa Kibuye, ahahoze ari komini Gitesi, umurenge wa Bwishyura, akagari ka Kiniha, intara ya Kibuye; Muhayimana Aime Justin uri mu ngando ya Mutobo, intara ya Ruhengeri na Mukakalisa Elvanie utuye ku murenge wa Giko, akagari ka Masambu, akarere ka Kayumbu, mu cyahoze ari komine Rutobwe, intara ya Gitarama.

1. Duhereye ku butumwa bwa Karekezi Garasiyani bakunda kwita Mboti utuye mu kagari ka Cyafurwe, umurenge wa Mata, akarere ka Nyaruguru, mu cyahoze ari komine Rwamiko, intara ya Gikongoro ararangisha umugore we Musabe Seraphine baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire, ahitwa I Buniya. Karekezi arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko we yahungukanye n’umwana Nyirimana Theogene, bakaba barageze mu Rwanda amahoro. Ngo ari kumwe kandi na Patirisiya, Mukampakanyi Fayina n’abana be, Munyeshyaka Sipiliyani na Mirambi n’abana be. Karekezi aboneyeho kandi kumumenyesha ko Ntama, Mukaremera Konsolata na Kampire Madalina bitabye Imana. Karekezi ararangiza ubutumwa bwe arangisha baramu be Kabandana, Evariste, Fabien na Francois.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Gatare Emmanuel utuye mu kagari ka Kigarama, umurenge wa Sovu, akarere ka Maraba, intara ya Butare ararangisha mushiki we Mukakabego Ghaldine. Gatare arakomeza ubutumwa bwe avuga ko amakuru ye ya nyuma aheruka yavugaga ko yari mu gihugu cya Nimibiya. Aboneyeho rero kumusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo abishoboye yabahamagara kuri nimero za telephone zikururikira. Izo nimero ni 250 08491613 cyangwa agakoresha aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi ni gaimetare@yahoo.fr

3. Tugeze ku butumwa bwa Nzabakirana Jean Nepomscene utuye mu kagari ka Munini, umurenge wa Tyazo, akarere ka Nyamasheke, intara ya Cyangugu ararangisha umuvandimwe we Nkunzurwanda Pascal wigaga I Bukavu kugeza igihe intamabara ya Kabila intangiliye. Nzabakirana arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko we n’ababyeyi be baraho kandi ko bamutashya cyane. Aboneyeho kumumenyesha kandi ko Fatisuka Davidi na Rebecca batahutse bari kumwe n’abana babo Rachelle na Theophile. Ngo abaye akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yabamenyesha amakuru ye muri iki gihe n’aho yaba aherereye. Nzabakirana ararangisha ubutumwa bwe arangisha Surwanone Fabien kandi anamumenyesha ko Sebasongore n’abandi bo mu muryango bose baraho kandi ko bamusaba kwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Nyirakaziguzo Rusi utuye mu cyahoze cyitwa Komine Rubavu, umurenge wa Byahi, intara ya Gisenyi aramenyesha umukobwa we witwa Zawadi bakunda kwita Mama Giselle, ubu ubarizwa I Masisi, mu gace ka karagira ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi ko Kamafozi babanaga ubu we yatahutse akaba yarageze mu Rwanda amahoro. Nyirakaziguzo ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo mukobwa we arangisha kubimumenyesha.

5. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Muhamyankaka Jean utuye ku murenge wa Sovu, akagari ka Sovu, akarere ka Maraba, ahahoze ari komine Huye, intara ya Butare urarangisha Kagoyire Marie Louise baburaniye muri zone ya Masisi ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Muhamyankaka Jean Felix baburaniye ku ruzi rwa Ubundu ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Uwo muryango urakomeza ubamenyesha ko bakwihutita gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko abandi bose ubu batahutse bakaba bari mu Rugo. Uwo muryango uboneyeho kandi kumenyesha Macumu Anastase, Emmanuel Gahunga, Gaspard Gahonzire ko nabo basabwe kwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo. Ngo bazisunge imiryango y’abagiraneza yita gucyura impunnzi ibibafashemo. Ngo baramutse bashetse kwandika bakoresha aderesi zikurikira. Nkurunziza Alexis, b.p 61 Gikongoro, Rwanda.

6. Tugeze ku butumwa bwa Mugiraneza Amiel utuye mu kagari ka Kavumu, umurenge wa Bubazi, umujyi wa Kibuye, intara ya Kibuye ararangisha mushiki we Mukamusana Marie Jeanne n’abana be babiri b’abahungu, Uwimana Martin wo kwa Thomasi mw’I Ramba, umugore we n’abana na Nyirarucyaba Suzana n’abana bose bari kumwe. Mugiraneza arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko Agnes babanaga I Masisi, ubu we yatahutse akaba ari mu rugo I wabo I Bubazi n’abana babanaga. Mugiraneza ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi ko yabasaba kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu. VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Mukagahima Elizabeti utuye mu mujyi wa Kibuye, ahahoze ari komini Gitesi, umurenge wa Bwishyura, akagari ka Kiniha, intara ya Kibuye aramenyesha musaza we Nzamwita Sipiliyani ko we abu yatahutse akaba yarageze mu Rwanda amahoro. Ngo yatahukanye n’abana Iyavuze Ofiri na Ayinkamiye Serafina, bose bakaba bari aho bari batuye mbere y’intambara. Mukagahima arakomeza ubutumwa bwe asaba uwo musaza we kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi ababyeyi be ndetse n’abavandimwe be bose bakaba bahari. Mukagahima ararangiza ubutumwa bwe amenyesha Bagabo Emmanuel, mwene Sentabire ko yageze mu Rwanda akaba ari mu rugo ahitwa mu Burunga, mu cyahoze cyitwa komine Gitesi.

8. Tugeze ku butumwa bwa Muhayimana Aime Justin uri mu ngando ya Mutobo, intara ya Ruhengeri aramenyesha abo bari kumwe I Kamina ko we yageze mu Rwanda. Abo amenyesha akaba ari Ndatimana Jean Claude, Matiru Jean Claude na Mucoko Fidele. Muhayimana arakomeza ubutumwa bwe abasaba aho baba bari hose ko bakwihutira gutahuka mu Rwanda ngo kuko ubu nta kibazo rwose. Muhayimana aboneyeho kandi gusaba uwo Ndatimana ko yabwira Mama Vani ko Mariya yageze ku Kibuye amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abarivuzwemo yabibamenyesha.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Mukakalisa Elvanie utuye ku murenge wa Giko, akagari ka Masambu, akarere ka Kayumbu, mu cyahoze ari komine Rutobwe, intara ya Gitarama aramenyesha uwitwa Habimana Fabien ko we n’umwana yari ahetse bageze mu Rwanda amahoro. Ngo abandi mu muryango baratahutse, nka ba Siriyakem Mvunabo n’abana ba Gerard. Mukakalisa arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha kandi ko itangazo yahitishije batabashije kuryumva neza. Ngo aramutse yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe cyangwa akihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo ashobora kwisunga imiryango ishinzwe gucyura impunzi ikabimufashamo.

XS
SM
MD
LG