Uko wahagera

Amatangazo y'Ababuranye n'Ababo yo ku wa 27/11/2005


Uyu munsi turatumikira:

Musengimana Frodouard bakunze kwita Mukundabantu utuye mu kagari ka Gisekuru, umurenge wa Kinihira, akarere ka Kinihira, intara ya Byumba; Ruhumuliza Jacques utuye mu karere ka Kabare ya 5, umujyi Kibungo,intara ya Kibungo na Musaniwabo Restituta utaravuze aho aherereye muri iki gihe, Ndagijimana Froduald ukoresha aderesi zikurikira. Izo aderesi ni B.P. 1405 Kigali, Rwanda; Nyirambabazi Lea utuye muri serire Gitovu, segiteri Gishyita, komine Rusenyi, perefegitura Kibuye na Nkeramugaba Anselme mwene Ngiruwonsanga Anastase na Nyirabuhoro Salapiya waboze atuye muri komine Runyinya, segiteri Mbasa, serire Migina, perefegitura Butare, ubu akaba ari muri Mozambique, Mbarubukeye Hesironi utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Nyamure, umurenge wa Nyamiyaga, akagari ka Rugese; Juma Said uri ahitwa I Mubende ho mu gihugu cya Uganda na Uwayezu Anatole utuye I Dakar ho mu gihugu cya Senegal ararangisha Senane Fabien ukomoka mu cyahoze cyitwa perefegitura Gikongoro.

1. Duhereye ku butumwa bwa Musengimana Frodouard bakunze kwita Mukundabantu utuye mu kagari ka Gisekuru, umurenge wa Kinihira, akarere ka Kinihira, intara ya Byumba ararangisha abana Nizeyimana Esperance, Nyirambonabucya Philomene, Nyirabemeliki Fortunee na mwishywa we Ntezimana Emmauel. Mukundabantu arakomeza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba azi aho abo bana baherereye kubibamenyesha, akababwira ko ababyeyi babo batahutse bakaba barageze mu Rwanda amahoro. Ngo babaye bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo, bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo bazifashishe imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Ruhumuliza Jacques utuye mu karere ka Kabare ya 5, umujyi Kibungo,intara ya Kibungo aramenyesha Muhinzi na Hitimana bari muri Congo, Bugingo Francois ndetse na Kimenyi ko abagore n’abana babo babategerejes; naho Vital Uwumuremyi, umugore we ngo ntabwo akimutegereje. Ruhumuliza arakomeza ubutumwa bwe kandi amenyesha Habiyaremye Edouard ko Adelphine hamwe n’umukobwa we bamutegereje. Ngo Emertha wí Ruhanga aramusuhuza cyane kandi amusaba ko yatahuka akimara kumva iri tangazo.

3. Tugeze ku butumwa bwa Musaniwabo Restituta utaravuze aho aherereye muri iki gihe, arasuhuza Vestine wahoze atuye muri komine Sake, perefegitura Kibungo, segiteri Mabuga ya mbere. Musaniwabo arakomeza ubutumwa bwe amubaza ko yaba azi amakuru ya Beatrice Kaligirwa na Eugenie. Aboneyeho kandi kumumenyesha ko we araho n’umwana we . Musaniwabo ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi aho abo arangisha baherereye kubibamenyesha.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Ndagijimana Froduald ukoresha aderesi zikurikira. Izo aderesi ni B.P. 1405 Kigali, Rwanda ararangisha Kalisa Jean Claude. Ndagijimana arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo abishoboye, yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kwandika akoresheje aderesi zavuzwe haruguru cyangwa akandika akoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi ni ndagifo3@yahoo.fr . Ndagijimana ararangiza ubutumwa bwe yifuriza abakozi ba radiyo Ijwi ry’Amerika ibihe byiza. Arakoze turamushimiye.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyirambabazi Lea utuye muri serire Gitovu, segiteri Gishyita, komine Rusenyi, perefegitura Kibuye aramenyesha umwana we Kamatamu Elina uri muri Congo Brazzaville, mu nkambi ya Rukolera ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo. Nyirambazi arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko ubutumwa bwe bwabagezeho kandi ko bwamushimishije cyane. Nyirambazi ararangiza ubutumwa bwe umusaba ko yatahuka kuko mu Rwanda ari amahoro kandi bose bakaba bamukumbuye cyane. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo mwana kubimumenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Nkeramugaba Anselme mwene Ngiruwonsanga Anastase na Nyirabuhoro Salapiya waboze atuye muri komine Runyinya, segiteri Mbasa, serire Migina, perefegitura Butare, ubu akaba ari muri Mozambique ararangisha barumuna be batandukaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Abo barumuna be arangisha ni Kamanzi Kalimini, Mutaganda Koruneli, Nyirahabimana Konsolata, Zefilini, , Bulindwi,Sindayigaya, Busonina Mukangenzi Eliminata. Nkeramugaba arakomeza ko yubatse kandi ko amaze kugira abana babiri. Ngo babaye bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo, bamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe bakoresheje aderesi zikurikira. Izo aderesi ni B.P. 173 Nampula, Mozambique cyangwa bakamuhamagara kuri nimero za telefoni zikurikira. Izo nimero ni 258 82675997 cyangwa bagahitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika.

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu: VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Mbarubukeye Hesironi utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Nyamure, umurenge wa Nyamiyaga, akagari ka Rugese aramenyesha umufasha we Kanyange Rasheli n’abana be Uwimana, Nyiramasengesho, Mbarubukeye, Rubanguka na Mukanyandwi. Mbarubukeye avuga ko bose baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Arakomeza rero ubutumwa bwe abamenyesha ko we yageze mu Rwanda amahoro ari kumwe na Ntakirutimana Efuloni na Kanani Dani. Ngo Dani ubu arubatse. Mbarubukeye ararangiza ubutumwa bwe asaba uwo mufasha we ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo arangisha yabibamenyesha.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Juma Said uri ahitwa I Mubende ho mu gihugu cya Uganda ararangisha umwana we w’umukobwa witwa Nyiramporera Mwajuma baherukana mbere ya 94 ubwo yerekezaga iyo kwa nyirakuru Nyiramporera Adela, wari utuye ku murenge wa Ngoma, serire Mikingo, ahari komine Gishyita, perefegitura Kibuye. Juma arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora gusanga nyirasenge Kantamage Elida kuko na we amukumbuye cyane. Juma arasaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo mwana yabimumenyesha.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Uwayezu Anatole utuye I Dakar ho mu gihugu cya Senegal ararangisha Senane Fabien ukomoka mu cyahoze cyitwa perefegitura Gikongoro, akaba yarahoze akorera Electrogaz yari ku Gihira, intara ya Gisenyi. Aramusaba ko akimara kumva iri tangazo yahitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa se kuri BBC Gahuzamiryango. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Minani cyangwa se aho aherereye yabimumenyesha. Uwayezu ararangiza arangisha na Pascal bakundaga kwita Licencie, amusaba ko akimara kumva iri tangazo yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe.

XS
SM
MD
LG