Uko wahagera

Muri Kenya Bakoze Kamarampaka K'Umushinga w'Itegeko Nshinga Rishya


Uyu munsi ku wa mbere Abanyakenya benshi bitabiriye amatora ya kamarampaka ku itegeko nshinga rishya ry’icyo gihugu. Abajya gutora batangiye kugera ku biro by’amatora guhera saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo.

Abatinyaga ko imvururu zaranze iminsi yo kwamamaza iryo tegeko nshinga zashoboraga no kwivanga mu matora ubwayo barasa nk’abatinyaga ubusa. Amatora hose asa nk’ayagenze neza n’ubwo hari abatarashoboye gutora kubera kwiyandikisha kabiri. Abagiye biyandikisha kabiri bose ordinateur - computer zabikuriraga ku malisiti.

Abanyakenya bari mu myaka yo gutora baragera kuri miriyoni cumi n’imwe. Bibaye ubwa mbere mu mateka ya Kenya bakoresha kamarampaka ku itegeko nshinga. Itegeko nshinga ririho ubu rimaze imyaka 42 ririho. Ryatangiranye n’igihe Kenya yaboneye ubwigenge muri 1963.

Umushinga w’itegeko nshinga wakorewe kamarampaka ejo waturutse ku yindi nyandiko yamaze imyaka ibiri itegurwa n’intumwa z’uturere twose twa Kenya. Inteko ishinga amategeko ni yo yanditse umushinga wa nyuma w’iryo tegeko nshinga.

Abatifuza iryo tegeko bavuga ko ritandukanye cyane n’inyandiko y’intumwa z’abaturage ryagombye kuba rishingiyeho. Abarishyigikiye ariko, barimo na Perezida Mwai Kibaki, bavuga ko ngo ryerekana ugushaka nyakwo kw’Abanya Kenya bose.


XS
SM
MD
LG