Uko wahagera

Amatangazo y'Ababuranye n'Ababo yo ku Itariki 6 Ugushyingo 2005


Uyu munsi turatumikira :

Bavuriki Enoch utaravuze aho aherereye muri iki gihe Ndagijimana; Neophyte utuye mu kagari ka Nyagatongo, umurenge wa Rwabidege, akarere ka Bukunzi , intara ya Cyangugu na Nduwe Dagobert utuye muri district ya Nyaruguru, akarere ka Rwamiko, Kagiraneza Norbert bakunda kwita Armstrong uri mu gihugu cy’Afrika y’epfo; Ndamage Gaspard uvuka muri komine Ndora, segiteri Musenga, ubu akaba abarizwa muri Congo Brazzaville na Nzabanita Joseph mwene Rwaramba na Nyirabasumba uvuka mu ntara ya Gisenyi, akarere ka Kanama, umurenge wa Nkuri, Sebahutu Innocent utuye mu kagari ka Gahanika, umurenge wa Mupende, akarere ka Mutura, intara ya Gisenyi; Sebazungu Aliazari ubarizwa mu ngando ya Mutobo, intara ya Ruhengeri na Mbanjineza Jonathan utaravuze aho abarizwa muri iki gihe.

1. Duhereye ku butumwa bwa Bavuriki Enoch utaravuze aho aherereye muri iki gihe arasuhuza Nkurunziza Alias, Uwamahoro Emmanuel, Nkurunziza Felix, Byigero John bari muri district ya Kisoro, Nyiraneza Beatrice, we uri I Mbarara ho muri Uganda, Nyiraruvugo Anonciata na Nyiraneza bari I Bukamba ho mu ntara ya Ruhengeri. Bavuliki ararakomeza ubutumwa bwe abasaba ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo ko bakwihutira kumumenyesha amakuru yabo n’aho baba baherereye muri iki gihe. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo bose bavuzwe mu itangazo yabibamenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Ndagijimana Neophyte utuye mu kagari ka Nyagatongo, umurenge wa Rwabidege, akarere ka Bukunzi , intara ya Cyangugu ararangisha abavandimwe be Ndayishimiye Sylver, Nsabananushaka Eugene, Nsabimana Appolos, Ganumukiza Gaudiose, Hitimana Emmanuel. Ndagijimana avuga ko baherukana muri 94, bakaba baragiye berekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire. Aboneyeho rero kubasaba ko niba bakiriho bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahahoro. Ngo babishoboye bahitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ryÁmerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango. Ashobora kandi kumwandikira kuri aderesi zikurikira Ndagijimana Neophyite, C/O Paroisse Mwezi, B.P. 47 Cyangugu, Rwanda.

3. Tugeze ku butumwa bwa Nduwe Dagobert utuye muri district ya Nyaruguru, akarere ka Rwamiko ararangisha Muvunandinda Vedaste. Arakomeza amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Nduwe aboneyeho gushimira radiyo Ijwi ry’Amerika kubera ko yamuhuje n’umwana we Jean de Dieu. Nduwe akaba arangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Vedaste kubimumenyesha.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Kagiraneza Norbert bakunda kwita Armstrong uri mu gihugu cy’Afrika y’epfo ararangisha se Mathias bakunda kwita Changa Changa. Arakomeza amusaba ko yamumenyesha amakuru ye muri iki gihe ndetse n’aya Jules na Cesar n’aho baba baherereye muri iki gihe. Kagiraneza arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko we ari kumwe na Benoit na Innocent. Ngo Felecite na Albert bari kumwe kandi bari kwiga. Ngo babishoboye bamuhamagara kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero akaba ari 0027729258860. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha. Kagiraneza ararangiza ubutumwa bwe asuhuza kandi asaba abo bari kumwe bose gukomeza kwihangana kandi bakaba intwari.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Ndamage Gaspard uvuka muri komine Ndora, segiteri Musenga, ubu akaba abarizwa muri Congo Brazzaville ararangisha murumuna we Habyalimana Jean Baptiste na we uvuka muri komine Ndora, ubu akaba ashobora kuba ari muri Zambiya. Ndamage arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho yakoresha uko ashoboye akamugezaho amakuru ye n’aho yaba abarizwa muri iki gihe. Ngo ashobora kubandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi ni Ndamage Gaspard, Camp de Refugies de Kintele, C/od Atelier Professionnel, Cite Don Bosco, Route Nationale, Numero 2, B.P. 15355 Brazzaville, Congo.

6. Tugeze ku butumwa bwa Nzabanita Joseph mwene Rwaramba na Nyirabasumba uvuka mu ntara ya Gisenyi, akarere ka Kanama, umurenge wa Nkuri ararangisha Habumugisha Jean Felix ushobora kuba ari I Masisi, mu cyahoze cyitwa Zayire. Nzabanita arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Nzabanita aboneyeho kandi kumenyesha Nirere Ansila uri I Kigali-Nyarugenge, mu segiteri Cyahafi ko we ari mu ngando ya Mutobo, mu ntarra ya Ruhengeri. Ngo yaje aturutse I Walekale ho muri Congo Kinshasa.

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu: VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Sebahutu Innocent utuye mu kagari ka Gahanika, umurenge wa Mupende, akarere ka Mutura, intara ya Gisenyi ararangisha Mitako Viateur ushobora kuba ari mu mugi wa Congo Brazzaville. Sebahutu arakomeza amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo. Ngo azamuzanire umudamu we witwa Mamoni Lusiya hamwe n’umwana we Ishimwe Olivier kugira ngo atangire ishuri. Sebahutu aramumenyesha kandi ko we yageze mu Rwanda tariki ya 17/12/2OO2. Ngo ababyeyi be baje kumureba baramubura birababaza cyane. Ararangiza rero ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutahuka ngo kuko bose bamutegereje cyane.

8. Tugeze ku butumwa bwa Sebazungu Aliazari ubarizwa mu ngando ya Mutobo, intara ya Ruhengeri aramenyesha Musabyimana Samweli uri muri Congo Brazzaville, I Kintele, Nirere Clementine ko I wabo mu Rwerere baraho kandi bakaba babasuhuza cyaene. Sebazungu arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Sebazungu abobeyeho gusuhuza Bisengimana Claver na Bandora bari muri Congo Kinshasa. Arabasaba kandi ko na bo bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abavuzwe muri iri tangazo bose yabibamenyesha.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Mbanjineza Jonathan utaravuze aho abarizwa muri iki gihe, aramenyesha umuryango wa Rugira Innocent uri muri Congo Brazzaville, Bahati Epimaque na madame Bizimungu Elie bakunda kwita Maman Elina ko we ubu yatahutse akaba ari mu Rwanda. Arakomeza ubutumwa bwe abasaba kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Mbanjineza ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko bakwisunga Monuc aho iri hose ikabasha gutahuka. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi yabibamenyesha.

XS
SM
MD
LG