Uko wahagera

Mu Rwanda Abakora Imirimo Nsimburagifungo ngo Bafashwe Neza Kurusha Muri Gereza


Abakora imirimo nsimburagifungo (TIG-Travaux d’Interets Général) mu karere ka Ruyumba, umurenge wa Nteko, mu ntara ya Gitarama, ubu bagiye kuhamara hafi ukwezi. Ibikorwa by’iyo mirimo nsiburagifungo byatangijwe ku mugaragaro taliki ya 25 z’ukwezi gushize. Abakora icyo gikorwa bita abatigistes ubu bari mu guconga amabuye azajya akoreshwa mu kubaka imihanda. Abashinzwe kubahugura ubu bari kubigisha uko baconga ayo mabuye. Nk’uko babidutangarije, ubuzima barimo ngo barabwishimiye kuko basanga buruta kure ubwo babagamo muri gereza.

Bizimana Augustin ni umwe muri abo bakatiwe icyo gihano. Akomoka mu Ruhengeri, mu karere ka Kinigi. Asobanura ko yireze ko yishe abantu babiri. Yakatiwe imyaka 14, akaba yari ashigaje imyaka ine. Icya kabiri cy’iyo ashigaje ni cyo azamara mu mirimo nsimburagifungo. Nk’uko abivuga, ngo muri gereza baryaga rimwe mu masaha 24, none ubu ngo barya kabiri ku munsi, kandi mu gitondo bakaywa n’igikoma.

Ikindi kandi ngo muri gereza ngo babaga mu gihome badasohoka. Na bagenzi be bagiye badusobanurira ko, n’ubwo akazi ko guhonda amabuye katoroshye, ngo bagakora nta we ubashyizeho igitugu. Abashaje cyangwa abafite intege nke badashobora gukora imirimo ivunanye bakora n’imirimo yoroheje, nko gusana ikigo babamo.

Banatubwiye ko ukeneye uruhushya barumuha akajya kureba umuryango we, kimwe n’uko imiryango yabo iza kubasura. Abo batigistes bakora kugeza saa saba bakajya gukaraba, bakarya, nyuma ya saa sita bakaganira cyngwa se bakabyina. Gusa nk’uko bamwe babidusonbanuriye abatuye kure nka za Gisenyi na Cyangugu birabagora kuba bajya gusura imiryango yabo cyangwa se na yo ngo ize kubasura.

Ikambi ya Ruyumba irimo abakora icyo gihano nsimburagifungo barenga 770, barimo abagore bane n’abashaje cyane bagera kuri 38. Muri abo bashaje harimo abagejeje ku myaka 81 nk’uko babidusobanuriye. Abenshi muri bo bakomoka mu ntara za Gitarama na Kigali Ngari. Izo ntara zombi zihariye abarenga 250. Abakora iki gihano baba barireze, bakemera icyaha, kandi bakagisabira imbabazi, bakavuga n’ibyabaye muri genocide.

Itegeko rya gacaca riteganya ko iyo ubwirege bwemewe n’urukiko gacaca, igihano ukatiwe kigabanywamo kabiri, igice ukagikora muri gereza, ikindi ukagikora muri iriya mirimo nsimburagifingo ifitiye igihugu akamaro. Abenshi mu bari mu nkambi ya Ruyumba bakaba bari bamaze igihe bafunze k’uburyo igice kinini cy’igihano bakatiwe bari barakimaze muri gereza.

Uretse guconga ariya mabuye, harateganywa no kurwanya isuri, kubakira abatishoboye, gutera amashyamba n’ibindi bifitiye igihugu akamaro. Muri uyu mwaka kimwe no mu mwaka wa 2003, abagororwa bireze bakemera icyaha cya genocide barekuwe n’itangazo rya perezida wa repuburika ryo ku itariki yambere Mutarama 2003, ariko bakomeza gukurikiranwa n’inkiko gacaca.


XS
SM
MD
LG