Uko wahagera

Ishyaka PSD Rizakoresha Kongere Yaryo  ya Mbere mu Gihe cy'Imyaka 12


Kuwa kabiri tariki ya 3 Ukwakira, abayobozi b’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage, PSD, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Icyo kiganiro cyari mu rwego rwo gusobanura uko ishyaka rihagaze mu gihe ryitegura Congrès yaryo izaterana ku matariki ya 8 n’iya 9 z’uku kwezi. Iyo congrès izanashyiraho ubuyobozi bushya bwa PSD.

Muri iki gihe PSD iyobowe na Docteur Vincent Biruta, wungirijwe na Docteur Iyamuremye Augustin nka visi perezida wa mbere, Rugenera Marc uri visi perezida wa kabiri, Docteur Ntawukuriryayo Jean Damascene, umunyamabanga mukuru, Madamu Asterie Gafaranga Nyirabenda, umunyamabanga wungirije ushinzwe abari n’abategarugori, na Euzébie Mukagatare, umubitsi.

Mu bibazo abanyamakuru bibanzeho, harimo n’ibirebana n’uko abayoboke bamwe ba PSD bashinja abayobozi baryo kuba barishyize mu kwaha kwa FPR, bityo ntirigire ubwisanzure mu kuvugira abaturage. Ibyo ngo bigaragarira ahanini mu kutagira icyo rivuga ku bibazo n’ibyemezo bifatwa, nko kwirukana abakozi, guhindura imbibi z’intara n’uturere, uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, n’ibindi.

Dr. Vincent Biruta uyobora PSD yavuze ko iryo shyaka ritari mu kwaha kwa FPR. Ahubwo iryo shyaka ngo ryagiranye imikoranire myiza na FPR kuva ryashingwa. Nk’uko Biruta yabivuze, ahanini ngo ababivuga babihera k’ukuba PSD itaratanze umukandida mu matora ashize, ahubwo igashyigikira perezida Paul Kagame. Dr. Biruta asobanura ko ubuyobozi bwa PSD bwagendeye ku bibazo igihugu cyari gifte na gahunda gifite imbere, busanga iryo shyaka rigomba gushyigikira Kagame.

Mu minsi ishize bamwe mu bayoboke b’ishyaka PSD bari batangiye kuvuga ko ishyaka FPR riri ku butegetsi ryikubira imyanya myinshi y’ubuyobozi k’uburyo budakurikije itegeko nshinga, ndetse bakemeza ko abayobozi b’ishyaka PSD bashishikajwe no kwibungabungira imyanya yabo gusa. Kuri iki kibazo Dr. Biruta yasubije ko imyanya ishyaka ryahawe bayishimiye. Asanga kandi ngo hari abatwerera abayobozi bamwe imitwe ya poritiki kandi bashobora kuba batayirimo. Ubundi itegeko nshinga riteganya ko ishyaka ryatsinze amatora ritagomba kurenza 50% by’abayoboke baryo muri guverinoma.

Icyakora mu matora y’abayobozi b’ibanze ateganyijwe mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha PSD ngo izakora uko ishoboye ibonemo imyanya myinshi.

PSD yashinzwe muri 1991 mu gihe amashyaka menshi yakomorerwaga, ikaba izwi kuba yaragize uruhare mu kurwanya ubutegetsi bw’ishyaka rya MRND icyo gihe ryari rukumbi mu gihugu. Congres ya PSD iheruka, ari yo yari iya kabiri, yaherukaga guterana mu mwaka wa 1993. Kuva icyo gihe nta yindi yongeye guterana.

Abenshi mu bari batangije ishyaka PSD bahitanywe na génocide muri 1994. Muri bo harimo Nzamurambaho Fréderic wari perezida, Ngango Félicien wari visi perezida wa mbere, Docteur Gafaranga Théoneste wari visi perezida wa Kabiri, na Gatabazi Félicien wari umunyamabanga mukuru waryo. Gatabazi Felicien we ariko yishwe mbere gato ya génocide.



XS
SM
MD
LG