Uko wahagera

AMATANGAZO 25 09 2005


Uyu munsi turabanza gutumikira :

Umuryango wa Muzindutsi Emmanuel utuye mu karere ka Buliza ahahoze ari komine Mugambazi, umurenge wa Murambi, akagari ka Gashinge; umuryango wa Kanuma Alfred na we utuye ahohoze mu karere ka Buliza, mu cyahoze ari komine Mugambazi, umurenge wa Murambi, akagari ka Gashinge, intara ya Kigali na Musabyimana Godeliva utuye mu ntara ya Kigali ngari, akarere ka Buliza, na ho akaba ari mu cyahoze ari komine Mugambazi, umurenge wa Ntyaba, akagari ka Rwitema, umuryango wa Tungirayo Jean utaravuze aho uherereye muri iki gihe; Mukamazera Genevieve utuye mu kagari ka Kabagabo, umurenge wa Muyumbu, akarere ka Bicumbi, mu ntara ya Kigali ngali na Ngamije Jean Blaise bakunda kwita Mucyo, utaravuze aho aherereye muri iki gihe, Kankwazi Henriette utuye mu kagari ka Gatagara, umurenge wa Nyagatovu, akarere ka Muhazi, intara ya Kibungo; Babyakira utuye mu karere ka Muvumba, umurenge wa Mukama, akagari ka Rugarama, intara y’Umutara na Mutimura Yobu ubarizwa I Kigali, ku Kacyiru.

1. Duhereye ku butumwa bw’umuryango wa Muzindutsi Emmanuel utuye mu karere ka Buliza ahahoze ari komine Mugambazi, umurenge wa Murambi, akagari ka Gashinge urarangisha abahungu baboHabiyaremye na Uzaribara baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo ubasaba ko babaye bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira kubamenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe cyangwa bakihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo bashobora kwisunga imiryango mpuzamahanga yita ku mpunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikabibafashamo. Uwo muryango ukaba urangiza ubutumwa bwabo ubamenyesha ko Fidele, Bizimenyera na Majyambere bose babakumbuye cyane.

2.Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Kanuma Alfred na we utuye ahohoze mu karere ka Buliza, mu cyahoze ari komine Mugambazi, umurenge wa Murambi, akagari ka Gashinge, intara ya Kigali ngari, urarangisha umuhungu wabo Harelimana Isaa. Uwo muryango ukaba ukomeza ubutumwa bwawo umusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo Isihaka na Nsengiyumva baramukumbuye cyane kandi bakaba banamwifuriza kwihutira gutahuka. Uwo muryango urarangiza ubutumwa bwawo usaba kandi undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi aho uwo Isaa aherereye kubimumenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Musabyimana Godeliva utuye mu ntara ya Kigali ngari, akarere ka Buliza, na ho akaba ari mu cyahoze ari komine Mugambazi, umurenge wa Ntyaba, akagari ka Rwitema ararangisha umwana w’umukobwa Mukashyaka Theophila wabuze mu mwaka w’1996, akaba yarabuze ari mu kigero cy’ imyaka 5, akaba yaraburiye mu nkambi ya Katare, ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Uwo mwana akaba avukana na Tuyisenge Jacqueline na Yvette Mukandayisaba. Musabyimana arakomeza ubutumwa bwe avuga ko Florence Mukadiyama yahungutse akamusigira Uzalibara Christophe bakundaga kwita Caporal, uvuka ku Kibuye, mu karere ka Kivumu. Musabyimana ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko abaye akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yahitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango.

4. Dukomereje rero ku butumwa bw’umuryango wa Tungirayo Jean utaravuze aho uherereye muri iki gihe urarangisha Niyibizi Odile yahoze aba I Bukirasazi, ho muri Gitega, ubu akaba aba muri Tanzania. Ngo niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo umusaba ko abishoboye yabahamagara kuri nimero za telephone zikurikira.Izo nimero akaba ari 0966362. Izi nimero akaba ari iza musaza wa Nyandwi Longin canke kuri 0923926 za Nduwimana Marie Immaculee. Ngo ashobora kandi kubandikira kuri aderesi ya e-mail ikurikira. Iyo aderesi ni nyanwilongin@yahoo.fr. Umuryango wa Tungirayo Jean ukaba urangiza ubutumwa bwawo umumenyesha ko abandi bose mu muryango baraho kandi ko bamwifuriza gutahuka akimara kuva iri tangazo.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukamazera Genevieve utuye mu kagari ka Kabagabo, umurnge wa Muyumbu, akarere ka Bicumbi, mu ntara ya Kigali ngali ararangisha umugabo we Kalisa Faustin baburaniye mu ntara ya Masisi ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Mukamazera arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko yageze mu Rwanda amahoro ari kumwe n’abana barindwi hamwe na bashiki be Musabimana na Nyirabukara, bose ubu bakaba bari mu rugo. Mukamazera aboneyeho gusaba uwo mugabo we Faustin, barumuna be Ruzinjirabake Jean Baptiste, Maniraho bitaga Nyamahinja na Twizeyimana bakundaga kwita Basebya ko bakimara kumva iri tangazo basabwe kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo bashobora kwisunga imodoka z’imiryango mpuzamahanga yita ku mpunzi zikabafasha gutahuka.

6. Tugeze ku butumwa bwa Ngamije Jean Blaise bakunda kwita Mucyo, utaravuze aho aherereye muri iki gihe, ararangisha bakuru be babili, Muhire Jean Eric na Dukuzingabire Jean Claude baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire, ahitwa I Sake, mu mwaka w’1996. Ndamije arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko we ubu yatahutse muri 97, akaba yarageze mu Rwanda amahoro. Ngo abandi bose baraho usibye umusaza witabye Imana. Ngamije aramumenyesha kandi ko Claire w’I Gahanga na we yatahutse ari kumwe n’umuryango we. Ngamije akaba arangiza ubutumwa bwe abasaba ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu. VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Kankwazi Henriette utuye mu kagari ka Gatagara, umurenge wa Nyagatovu, akarere ka Muhazi, intara ya Kibungo ararangisha umuvandimwe we Rukelibuga Faustin. Kankwanzi arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko akimara kumva iri tangazo asabwe kwihutira kugera mu rugo ngo kubera ko umusaza Mutungirehe Ferdinand amerewe nabi cyane kandi akaba amukeneye cyane. Ngo Kankwanzi Henriette nábandi basigaye mu gugo baramumenyesha ko umukecuru we Mukambuguje Gaudence yitabye Imana. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Rukelibuga Faustin yabimumenyesha.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Babyakira utuye mu karere ka Muvumba, umurenge wa Mukama, akagari ka Rugarama, intara y’Umutara ararangisaha mukuru we Tukoreki baburaniye mu mashyamaba ya Tanzania. Babyakira arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Aboneyeho kandi kumumenyesha ko umugore we n’abana babiri ubu batahutse bakaba bari mu rugo kandi akaba ari nta kibazo bafite. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Mutimura Yobu ubarizwa I Kigali, ku Kacyiru, akaba akoresha nimero za telephone zikurira. Izo nimero akaba ari 08502503, aramenyesha murumuna we Ndagijimana Joseph, mwene Gashugi David, ubu uri muri Congo-Kinshasa, ahitwa Walungu ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Mutimura arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko mushiki we Munganyinka na Esperence baraho kandi ko bifuza kumubona vuba cyane. Mutimura ararangiza ubutumwa bwe asaba umugabo ufite uwo murumuna we ko yakwihutira kumugeza ku miryango mpuzamahanga ifasha impunzi ikazamugeza mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG