Uko wahagera

AMATANGAZO 18 09 2005


Uyu munsi turatumikira:

Mudaheranwa Jean Damascene uri mu Rwanda ariko akaba ataravuze neza aho abarizwa muri iki gihe; Kanyabashi Anastase utuye mu kagari ka Nyabwoma, umurenge wa Cyamatara, akarere ka Budaha, intara ya Kibuye na Rukundo Pascal, umunyeshuri muri kaminuza nkuru y’u Rwanda I Butare, Mukantagara Marigarita utuye mu karere ka Ngenda, umurenge wa Nyarugenge, akagari ka Rushorezo; Fabiyani utuye I Musambira, mu ntara ya Gitarama na Mukakalisa Angelina utaravuze aho abarizwa muri iki gihe, Nzirorera Leonidas wiga mu ishuri rikuru rya KIST; Mukantwari Judith ubarizwa mu kagari ka Bukoro, akarere ka Nyaruguru, intara ya Gikongoro na Gatwa Gaspard utuye mu ntara ya Gikongoro, akarere k’umujyi wa Gikongoro, ahitwa I Nyamagabe, umurenge wa Kizi, aho bita mu I Kamiro.

1. Duhereye ku butumwa bwa Mudaheranwa Jean Damascene uri mu Rwanda ariko akaba ataravuze neza aho abarizwa muri iki gihe, ararangisha mushiki we witwa Madibiri wabaga muri Congo-Brazzaville, mu nkambi ya Rukorera. Mudaheranwa arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa akamwandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Mudaheranwa Jean Damascene, BP 57 Butare. Mudaherenwa akaba arangiza ubumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo kandi amuzi kubimumenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Kanyabashi Anastase utuye mu kagari ka Nyabwoma, umurenge wa Cyamatara, akarere ka Budaha, intara ya Kibuye ararangisha bakuru be Nyilinkwaya Cyprien, Mugiraneza Alexis, Urayeneza Jean Baptiste na murumuna we Majoro. Kanyabashi arakomeza ubutumwa bwe avuga ko baburaniye mu mashyamba yo muri Congo-Kinshasa. Arabasaba rero ko babaye bakiriho bakoresha uko bashoboye bakamumenyesha amakuruye yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kwifashisha radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa se bakandika bakoresheje aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Kanyabashi Anastase, BP 117 Butare, Rwanda cyangwa bagakoresha aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi ni kanyabanas@yahoo.fr Ngo babishoboye kandi bashobora kumuhamagara kuri nimero za telephone zikurikira.. Izo nimero akaba ari 250 08512432.

3. Tugeze ku butumwa bwa Rukundo Pascal, umunyeshuri muri kaminuza nkuru y’u Rwanda I Butare ararangisha mushiki we Mukaruzage Epiphanie, mwene Gahire Gaspard na Mukarwego Colette, batuye mu cyahoze ari komine Murama, akarere ka Kabagari, segiteri Bweramana, serire Rwingwe, mu ntara ya Gitarama. Rukundo arakomeza ubutumwe bwe amusaba ko abaye akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka cyangwa akabamenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kubandikira kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi akaba ari rukundop5@yahooo.fr. Ngo ashobora kandi kumuhamagara kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero ni 08644497. Rukundo ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko Murwanashyaka, Mukashyaka, Ngirinshuti, Mukanyandwi, Nsengiyukuri na Bagarirayose baraho kandi ko bamukumbuye cyane.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Mukantagara Marigarita utuye mu karere ka Ngenda, umurenge wa Nyarugenge, akagari ka Rushorezo ararangisha Bonifrida Mukarugira na Dawudi Ayoyigize. Arabasaba aho baba bari hose aho baba bari hose ko bakwifashisha radiyo Mudatenguha Ijwi ry’merika bakabamenyesha ko bakiriho n’aho baba baherereye muri iki gihe. Mukantagara arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko Yohana Bilindangabo na Mbarubukeye baraho, usibye Mulindangabo Martin witabye Imana. Mukantagara ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bakwifashisha imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Crois Rouge ikabafasha gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

5. Tugeze ku butumwa bwa Fabiyani utuye I Musambira, mu ntara ya Gitarama ararangisha Sibomana Antoine na Twahirwa Wellars bashobora kuba bari I Masisi, mu cyahoze cyitwa Zayire. Fabiyani arakomeza ubutumwa bwe abasaba kwihutira gutahuka mu Rwanda ngo kubera ko ibintu byabo hiriho byangirika. Ngo bazisunge imiryango mpuzamahanga ishinzwe gucyura impunzi ibibafashemo. Fabiyani ararangiza rero ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi aho arangisha kubibamenyesha.

6. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukakalisa Angelina utaravuze aho abarizwa muri iki ighe, ararangisha Niyodusenga Augustin mwene Gasirabo na Gatalina, batuye ku Ndiza, segiteri Kavumu, Serire Kavumu. Mukakalisa arakomeza ubutumwa bwe avuga ko uwo arangisha yagiye ahunze yerekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire. Mukakalisa akaba aboneyeho kumumenyesha ko we akiriho kandi ko ari amahoro. Ararangiza ubutumwa bwe ashimira radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika umurava n’ubwitange mu kazi kabo. Arakoze natwe turamushimiye.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Nzirorera Leonidas wiga mu ishuri rikuru rya KIST arasuhuza kandi arangisha Kanyabugoyi bakunda kwita Uwimana, Mbyayingabo, Habyalimana Eliphas, Nkundimana Patrice na Nyirabakobwa Annonciata. Nzirorera arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bamumenyesha amakuru yabo náho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kumuhamagara kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero akaba ari 250 8658426 cyangwa se bakamwandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Nzirorera Leonidas, BP. 3900, Avenue de l’Armee, Kigali, Rwanda.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukantwari Judith ubarizwa mu kagari ka Bukoro, akarere ka Nyaruguru, intara ya Gikongoro ararangisha musaza we Munyabatware. Mukantwari arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira kubamenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Mukantwari aramumenyesha kandi ko nyina, nyina wabo Christine, Nyiramana Nyinawumpuntu Marie Rose na Gahongayire Christine ndetse na nyirarume Cesar bose baraho kandi ko bamwifuriza gutahuka.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Gatwa Gaspard utuye mu ntara ya Gikongoro, akarere k’umujyi wa Gikongoro, ahitwa I Nyamagabe, umurenge wa Kizi, aho bita mu I Kamiro ararangisha umwana we Mukashema Esperance uri mu kigero cy’imyaka 16, baburaniye muri kongo-Kinshasa, mu ntara ya Kisangani, mu nkambi ya Biyaro ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Gatwa arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko abana bari kumwe ubu bose batahutse. Abo bana akaba ari Hategekimana, Sekibengwa, Iyakaremye, Hashumbushayezu, Dusabeyezu Josiane, Uwizeyimana Jacqueline na Nyandwi. Gatwa ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza waba azi aho uwo mwana aherereye ko yamushyikiriza imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge.

XS
SM
MD
LG