Uko wahagera

Ishyirahamwe ry'Abatwa ngo Rizahindure Izina n'Intego Cyangwa Riveho


Mu ijambo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango utegamiye kuri Leta, CCOAIB, madamu Mujawayezu Prisca, yagejeje ku Batwa tariki ya 31 Kanama 2005, yabamenyesheje ko nibadahindura izina ry’ishyirahamwe ryabo CAURWA(Communauté des Autochtones Rwandais), société civile yo mu Rwanda izashyigikira Guverinoma y’u Rwanda mu kurihagarika. Ibyo madamu Mujwamariya yabivugiye mu nama y’inteko rusange y’iryo shyirahamwe CAURWA, ubwo iyo nteko yashyiraga ahagaragara icyo abatwa batekereza ku cyemezo cya guverinoma cyo guhagarika iryo shyirahamwe.

Mu mwaka ushize ishyirahamwe CAURWA ryagiye gusaba ubuzima gatozi muri minisiteri y’ubutabera, iyo minisiteri iritera utwatsi. Mu ibarwa minisitiri w’ubutabera yandikiye umuyobozi w’iryo shyirahamwe, yamumenyeshaga ko izina n’intego z’iryo shyirahamwe zinyura ku ruhande amahame itegeko nshinga ry’u Rwanda rigenderaho. Ikibazo kikaba ari uko ngo kuvuga Abatwa cyangwa Abasangwabutaka bigarura ikibazo cy’amoko kandi itegeko nshinga ritabyemera.

Icyemezo cya minisiteri y’ubutabera cyanashyigikiwe na minisiteri yubutegetsi, ari na yo ifite amashyirahamwe mu nshingano zayo. Iryo shyirahamwe ryanasabwe ndetse guhagarika ibikorwa byaryo. Umuvunyi, na we wiyambajwe n’Abatwa ngo abarengenure, yaje gushyigikira icyemezo cya ziriya minisiteri zombi.

Icyo abayobozi ba ririya shyirahamwe basabye, ni uko basura abatwa n’abandi bagerwaho n’ibikorwa by’iryo shyirahamwe, bakababaza niba bemera guhindura izina ry’ishyirahamwe kimwe n‘intego zaryo. Icyo Abatwa n’abandi bagerwaho n’ibikorwa by’iryo shyirahamwe bagaragaje, nk’uko raporo yashyizwe ahagaragara mu nteko rusange yaryo ibivuga, ni uko badashobora guhindura izina n’intego z’ishyirahamwe ryabo.

Nk’uko madamu Batamuriza Jeannine, umutwakazi wo mu Kabagari, i Gitarama, abisobanura, ngo ibikorwa byo kuzamura Abatwa iryo shyirahamwe ryakoze ni byinshi, ku buryo kurisenya ari ukubasubiza mu icuraburindi. Yasobanuye ko aho atuye, Abatwa bashoboye gusura no kuganira na bangenzi babo bo mu zindi ntara babifashijwemo na CAURWA. Iri shyirahamwe ryabo ngo ni na ryo ryatumye bambara inkweto ubundi batarazambaraga. Ikindi Batamuriza avuga ngo ni uko n’ubundi atari bo biyita Abatwa, ahubwo babyitwa n’abandi.

Abatwa b’i Burundi na bo bari baje gushyigikira bagenzi babo bo mu Rwanda. Nk’uko Etienne Ndayishimiye yabidutangarije, ngo Abatwa nta mpamvu bagomba guhindura izina n’intego by’ishyirahamwe yabo. Yagaragaje ko bo, i Burundi, guverinoma yabahaye ubuzima gatozi, ndetse ubu bakaba barahawe imyanya itandatu mu nteko ishinga amategeko.

Nk’uko Etienne Ndayishimiye yabisobanuye, ngo kugira ngo ishyirahamwe CAURWA rihindure izina n’intego, ngo ni uko guverinoma y’u Rwanda yabanza ikabashyiriraho gahunda yihariye yo kubazamura.

Ibyo Bwana Ndayishimiye anabihuriyeho n’umuyobozi wa CAURWA, Bwana Karimba Zephyrin, usobanura ko ikibazo Abatwa bafite baramutse bahinduye izina ry’ishyirahamwe ryabo, ngo ari uko abaterankunga babafashaga bahagarika imfashanyo bageneraga ishyirahamwe ryabo, kuko ngo, kugeza ubu, Abatwa bafashwa n’abaterankunga kuko ari Abatwa nyine.

Ikindi Bwana Karimba avuga, ni uko guhindura izina n’intego bya CAURWA byatuma ibyiza by’umuco wabo bizima. Mu byiza yavuze bafite, harimo nk’imbyino bita intwatwa zikunzwe cyane muri iki gihe, kimwe n’ubuvuzi bukoresha ibyatsi.

Bwana Karimba avuga kandi ko Abatwa basaba guverinoma y’u Rwnda kubaha ubuzima gatozi kugira ngo ishyirahamwe ryabo rikomeze ribafashe kwikura mu bibazo byo guhezwa byababayeho mu mateka maremare y’u Rwanda.

Abaterankunga na bo, nk’uko babidutangarije, bafite ikibazo cyo gukomeza gufasha iryo shyirahamwe, kuko Leta yategetse ko abaterankunga bafasha amashyirahamwe yemewe, ni ukuvuga afite ubuzima gatozi.

Kugeza ubu, nk’uko umuyobozi wa CAURWA abitangaza, ngo iryo shyirahamwe ririhira abanyeshuri b’Abatwa biga mu mashuri yisumbuye bagera kuri 80, rikagurira ibyangombwa by’ishuri abana biga mu mashuri abanza. Iryo shyirahamwe kandi ngo rifasha n’abatwa kwiga gusoma no kwandika. Umuyobozi waryo asobanura kandi ko iryo shyirahamwe ritera inkunga andi mashyirahamwe arenga ijana mu guhugu hose. Abatwa mu Rwanda bakaba bagera ku bihumbi 33, kuri miliyoni zirenga 8 z’Abanyarwanda.

XS
SM
MD
LG