Uko wahagera

Abaturage ba Nyamasheke Bakanguriwe Imidugudu


Abaturage b’umurenge wa Nyamasheke, akarere ka Nyamasheke, intara ya Cyangugu, bari mu gikorwa cyo gutura mu midugudu. Ubu bari kwiharurira imihanda ahakaswe ibibanza by’imidugudu muri uwo murenge.

Umurenge wa Nyamasheke uri muri imwe ifite amahirwe yo kugira amashanyarazi muri ako karere. Cyakora n’ubwo amashanyarazi ahari, bamwe bavuga ko kuyashyira mu nzu bitoroshye, kimwe no kuriha ayakoreshejwe buri kwezi kubera ko ahenze.

Uretse amashanyarazi, ubu, nk'uko twabitangarijwe n’umuhuzabikorwa w’uwo murenge, Bwana Binamungu Jean Bosco, ngo n’abaterankunga biyemeje kubazanira amazi muri iyo midugudu.

Abaturage bamwe bafite ikibazo cy’amasambu yabo

N’ubwo muri rusange abaturage ba Nyamasheke bumva akamaro ko gutura mu midugudu, ntibemera uburyo bikorwa. Abo batabyemera ni abari bafite amasambu yakaswemo imidugudu, kimwe n’abari bafite amasambu yanyujijwemo imihanda y’iyo midugudu. Bababajwe n’amasambu yabo.

Nk’uko ariko ubuyobozi bw’uwo murenge bubisobanura, ngo umuturage ubuze isambu ye kubera ibikorwa byo kubaka imidugudu agenerwa amafaranga ibihumbi 45 y’u Rwanda. Abo baturage bo bagasanga ari make bayagereranyije n’uko ibintu bihenda muri iki gihe. Ubundi buryo ni uko iyo umuturage ahawe ikibanza ku mudugudu ashobora kuguranira nyiri isambu indi sambu iri ahandi.

Abo baturage basabwe kudahinga ku nkengero z’Ikivu

Bawe muri abo baturage b'i Nyamasheke bari batuye ku nkengero z’i Kivu. Ubu basabwe ko bagomba kwigira inyuma ho metero 50. Nk'uko umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke abisobanura, ibyo ngo biri mu rwego rwa politiki ya Leta yo kurengera ibiyaga n’imigezi, ibuza abaturage guhinga ku nkombe, kuko bituma itaka rijyamo, bikaba byakama.

Nk’uko ubuyobzi bw’akarere ka Nyamasheke bubisobanura, ngo abaturage ntabwo bamburwa amasambu agera ku nkombe z’ikivu. Igikorwa ni ukubasaba kuhatera ibiti kugera kuri metero 50 uvuye ku nkombe z’i Kivu. Ikibazo gusa bamwe bafite ngo ni uko hari abafite utwo dusambu dukora ku mazi k’uburyo iyo bamusabye kuhatera ibiti nta handi asigarana. Ikibazo cy'amasambu kikaba kiri hose mu gihugu, bikaba ari byo bituma abaturage bahamagarirwa gutura mu midugudu kugira ngo haboneke amasambu yo guhingamo.

Nta muturage wemerewe kuroba mu Kivu uko ashatse

Nk’uko abaturage b'i Nyamasheke babisobanura, ngo ntabwo bafite uburenganzira bwo kuroba mu Kivu uko bashaka. Na bo barya isamake cyangwa indagara baguze kimwe n’abandi. Nk’uko bisobanurwa n’ushinzwe amajyambere mu karere ka Nyamasheke, ngo kuroba byeguriwe amashyirahamwe, akaba ari yo agurisha amasamake cyangwa se indagara.

Umuturage ufatiwe mu Kivu arabihanirwa. Ibyo ngo biri mu rwego rwo guteza imbere amashyirahamwe no kwanga ko kuroba bikorwa mu kajagari cyangwa bigakorwa k’uburyo budakurijije amategeko y’uburobyi..

XS
SM
MD
LG