Uko wahagera

AMATANGAZO 27 08 2005


Uyu munsi turatumikira:

Hategekimana Emile wiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda I Butare; Mukandayambaje Marie Louise utuye mu kagari ka Rubona, umurenge wa Ruganda, akarere ka Rulindo, mu cyahoze ari komine Tare na Mudaheranwa Theogene utuye mu karere ka Mirenge, mu cyahoze ari komine Mugesera, segiteri Cyizihira, serire Rwabumba, intara ya Kibungo, Umuryango wa Ngilimana Twagira Joseph ubarizwa I Puy en Velay ho mu gihugu cy’Ubufaransa; Mbarushimana Jean Bosco uri muri Finland na Munyakabere Pierre Celestin utuye ku murenge wa Kinyababa, akarere ka Butaro, intara ya Ruhenger, Rwanko Aloys na Miburo Mariya baba mw’ikambi ya Lukole muri Tanzania; Nyirahabimana Garatsiya utuye mu karere Ruyumba, umurenge wa Mugina, intara ya Gitarama na Uwamahoro Esperance uri mu Bufaransa.

1. Duhereye ku butumwa bwa Hategekimana Emile wiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda I Butare ararangisha Nambajimana Joseph ukomoka mu cyahoze ari ari komine Mugesera, ahitwa I Mpembwe, umurenge wa Kirambo, mu ntara ya Kibungo. Arakomeza amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumwandikira akoresheje aderesi ikurikira. Iyo aderesi akaba ari Hategekimana Emile, B.P. 114 Butare, Rwanda. Hategekimana ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iti tangazo azi uwo arangisha kubimumenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukandayambaje Marie Louise utuye mu kagari ka Rubona, umurenge wa Ruganda, akarere ka Rulindo, mu cyahoze ari komine Tare ararangisha umubyeyi we Hakizimfura Charles baburaniye mu mashyamba yo mu cyahoze cyitwa Zayire. Mukandayambaje arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba yumvise iri tangazo yabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kwisunga radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika agahitisha itangazo. Mukandayambaje ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko baraho kandi ko babakumbuye cyane.

3. Tugeze ku butumwa bwa Mudaheranwa Theogene utuye mu karere ka Mirenge, mu cyahoze ari komine Mugesera, segiteri Cyizihira, serire Rwabumba, intara ya Kibungo ararangisha ababyeyi be Kayitare Felicien na Nyirashyirambere Bibiyana, abavandimwe be Nizeyimana Hyacenthe, Shirakumutima Diogene, Mugwaneza Felicia, Simwiza Julienne, na Umubyeyi Clarisse. Mudaherenwa avuga ko yaburaniye n’abo arangisha mu cyahoze cyitwa Zayire. Arabasaba rero ko bakimara kumva iri tangazo bamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Mudaheranwa akaba arangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko we ari mu rugo hamwe na Mukahakizamungu Epiphanie n’abana be gusa. Ngo hari kandi Kambanda, Vianney n’abandi bana bavukana.

4. Dukomereje rero ku butumwa bw’umuryango wa Ngilimana Twagira Joseph ubarizwa I Puy en Velay ho mu gihugu cy’Ubufaransa ararangisha Yvette Nyirabagenzi baherukanira I Lilanga ho muri Congo Brazzaville, Mbarushimana Eddis hamwe n’abiwe bashobora kuba bari muri Tanzania, Mukagahizi Monille baburaniye mu mashyamba yo muri Congo Kinshasa na Murengezi Faustin na we batandukaniye I Lilanga ho muri Congo Brazzaville. Ngo abo bose bavuzwe muri iri tangazo babaye bakiriho, uwo muryango urabasaba ko bawumenyesha bakoreshe aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Famille Ngirimana Twagira Joseph, 2 rue Jean Mermoz, 43000 Puy en Velay, France. Ngo bashobora kandi kubahamagara kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero akaba ari 0033677247069 cyangwa 0033471026714 cyangwa bakandika kuri aderesi ya email bebstella@yahoo.fr .

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mbarushimana Jean Bosco uri muri Finland ararangisha abavandimwe be Uwizeye Eldephone, Masita Alphonse na Mugwaneza baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire, I Bukavu. Mbarushimana arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bamumenyesha aho baba baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kumuhamagara kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero ni 35 840 8208757001 cyangwa se bakamwandikira kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi akaba ari kpla1982@yahoo.fr. Mbarushimana ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi kubibamenyesha cyangwa agahitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika.

6. Tugeze ku butumwa bwa Munyakabere Pierre Celestin utuye ku murenge wa Kinyababa, akarere ka Butaro, intara ya Ruhengeri ararangisha Rurangwa Anaclet ushobora kuba ari mu karere ka Masisi, ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Munyakabere arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko umukecuru we Esiteri amwifuza cyane. Munyakabere Pierre akaba arangiza ubutumwa asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Rurangwa kubimumenyesha.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Rwanko Aloys na Miburo Mariya baba mw’ikambi ya Lukole muri Tanzania, bararangisha umwana wabo Nsengiyumva Rozata. Rwamiko na Miburo barakomeza ubutumwa bwabo bamusaba aho yaba ari hose ko aramutse yumvise iri tangazo yabandikira akoresheje aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Lukole B-Village A1, Block 08 Plot 18. Congo-Brazzaville. Ngo bashobora kandi kunyuza amabarwa ku muryango mpuzamahanga wa Croix Rouge, ukayabagezaho.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyirahabimana Garatsiya utuye mu karere Ruyumba, umurenge wa Mugina, intara ya Gitarama aramenyesha umuryango we ugizwe na Ndyambaje Froncois, ababyeyi be Nzaramba na Raburensiya Mukakanani. Nyirahabimana arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko bamumenyesha amakuru yabo muri iki gihe. Ngo ubu amaze kugira abana babiri. Nyirahabimana akaba arangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko nyirarume Rwigamba abasuhuza. Ngo bifuje kubagezaho amakuru yabo muri iki gihe bakwifashishije radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Uwamahoro Esperance uri mu Bufaransa ararangisha umunyeshuri witwa Uwamahoro Christine biganaga mu ishuri nderabarezi ryo ku Mubuga, intara ya Kibuye muri 94. Uwo Uwamahoro avuka mu karere Gitesi, intara ya Kibuye. Uwamahoro arakomeza ubutumwa bwe asaba uwaba yumvise iri tangazo wose ko yamusaba kumuhamagara kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero akaba ari 0033478258729 cyangwa 0033677352002 cyangwa akamwandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi ni Nzarera Mahoro Esperance, 34 rue Soeur Janin, 69005 Lyon, France.

XS
SM
MD
LG