Uko wahagera

AMATANGAZO  13 08 2005


Uyu munsi turatumikira Twagirayezu Alexis utuye mu ntara ya Gitarama, umurenge wa Gitarama, umujyi wa Gitarama, ahahoze ari komine Nyamabuye; Mutimura Yubu ubarizwa ku Kacyiru, mu ntara ya Kigali na Pasteur Ntamukunzi Mathias utuye mu ntara ya Gitarama, akarere ka Kabagari, umurenge wa Joma-Gitwe, Mukabagilishya Verena utuye I Muhari, mu cyahoze ari komine Kamembe; Mukamazera Genevieve utuye mu kagari ka Kabagabo, umurenge wa Mayumbu, akarere ka Bicumbi, intara ya Kigali-ngari na Mujyambere Jean Pierre utuye ku murenge wa Ruhande, akagari ka Kayenzi, akarere k’umugi wa Kibuye, ahahoze ari komine Gitesi, Nzabonimpa Yozefu utuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Mudasomwa, umurenge wa Tare II, akagari ka Nsinduka Rubaduka; Damiyani utuye mu ntara ya Kigali, akarere ka Ngenda, umurenge wa Nyarugenge, akagari ka Rugando; Ribera Yeremiya utuye mu mugi wa Kibanda, umurenge wa Burenga, akarere ka Kisaro, intara ya Byumba.

1. Duhereye ku butumwa bwa Twagirayezu Alexis utuye mu ntara ya Gitarama, umurenge wa Gitarama, umujyi wa Gitarama, ahahoze ari komine Nyamabuye ararangisha Hategekimana Alexandre, baherukanira mu nkambi y’I Masisi, Ayinkamiye Lestuda na we baherukana ubwo yari ahitwa I Shange na Minani Sylvane baherukanira I Mbandaka, aho hose akaba ari mu cyahoze cyitwa Zayire. Twagirayezu arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko we n’umugore we Mukanyandwi Epifani hamwe n’abana batahutse mu mwaka w’1997, bari kumwe na Munyabyenda Patricie, Guido, Ilinigumugabo bakunda kwita Lini, Munyaneza Lauriyani, Kigingi Landouald na Musabyemaliya Jeanne. Twagirayezu ararangiza ubutumwa bwe asaba aba yavuze muri iri tangazo ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mutimura Yubu ubarizwa ku Kacyiru, mu ntara ya Kigali aramenyesha murumuna we Ndagijimana Joseph mwene Gashugi David, ubu uri muri Congo Kinshasa, ahitwa Walungu ko yihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi mushiki we Munganyinka akaba amusuhuza cyane. Mutimura arakomeza ubutumwa bwe amenyesha umugabo umufite ko yamworohereza kugera ku miryango mpuzamahanga ishinzwe gufasha impunzi ikamufasha kugera mu Rwanda. Ngo uwo Ndagijimana aramutse abaye akiriho, yabahamagara kuri nimro zikurikira akabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Izo nimero ni 08502503.

3. Tugeze ku butumwa bwa Pasteur Ntamukunzi Mathias utuye mu ntara ya Gitarama, akarere ka Kabagari, umurenge wa Joma-Gitwe, ararangisha umukobwa we witwa Nyiramana Dina n’umugabo we Masumbuka Phanuel hamwe n’umwana wabo w’umuhungu muto witwa Robert. Pasteur Ntamukunzi avuga ko baburaniye mu ntara ya Maniema, I Kalima, mu cyahoze cyitwa Zayire mu mwaka w’1998. Pasteur arabasaba rero ko niba bakiriho bakoresha uko bashoboye bakihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba azi amakuru yabo n’aho baherereye yabibamenyesha. Ngo bashobora kumuhamagara kuri nimero za telephone zikurikira 250 562137 cyangwa 25008530010.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Mukabagirishya Verena utuye I Muhari, mu cyahoze ari komine Kamembe ararangisha barumuna be Nyiramusugi Anisia, Nyirarukundo Dorosera na Nyirandayambaje Pasikaziya bakundaga kwita Bukara. Mukabagirishya arakomeza ubutumwa bwe avuga ko aba arangisha bashobora kuba bari I Gaciri ho muri Bunyakiri, aha akaba ari mu cyahoze cyitwa Zayire. Arabasaba rero ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Mukabagirishya aboneyeho kandi kubamenyesha ko abandi bose na bo bageze mu Rwanda amahoro. Abo akaba ari Imanirareba bitahga Muzehe, Senyombwa Damaseni, Muramukazi wabo n’abana bose ndetse n’umubyeyi wabo Anyesi. Mukabagirishya ararangiza ubutumwa bwe abasaba kwifashisha imiryango y’abagiraneza ishinzwe kwita ku mpunzi nka HCR cyangwa Crois Rouge ikabibafashamo. Ngo bashobora kumuhamagara kuri nimero za telephone 250 08730175 cyangwa bakamwandikira kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi akaba ari urijeanclaude@yahoo.fr

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukamazera Genevieve utuye mu kagari ka Kabagabo, umurenge wa Mayumbu, akarere ka Bicumbi, intara ya Kigali-ngari ararangisha umugabo we Kalisa Faustin baburaniye ahitwa I Masisi ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Mukamazera arakomeza ubutumwa bwe amenyesha uwo mugabo we ko we yageze mu Rwanda ari kumwe n’abana bose uko ari barindwi, bashiki be Musabimana na Nyirabukara. Mukamazera arakomeza kandi amenyesha uwo mugabo we Kalisa Faustin, barumuna be Ruzinjirabake Jean Baptiste, Maniraho bitaga Nyamahinja na Twizeyimana bitaga Basebya. Mukamazera ararangiza ubutumwa bwe abasaba kwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo bazifashishe imodoka z’abagiraneza nka Croix Rouge cyangwa HCR.

6. Tugeze ku butumwa bwa Mujyambere Jean Pierre utuye ku murenge wa Ruhande, akagari ka Kayenzi, akarere k’umugi wa Kibuye, ahahoze ari komine Gitesi aramenyesha mushiki we Tuyisenge Chantal n’umugabo we Uwiturije Claudette n’abo bari kumwe bose. Abo bari kumwe akaba ari Balinda Simeon, umukecuru Nikuze Josephine, Mukashema Christine, Balinda Jean Paul n’ingabire Vestine. Ngo ubu bose bari mu Rwanda kandi bari amahoro. Mujyambere ararangiza ubutumwa bwe abasaba kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu. VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Nzabonimpa Yozefu utuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Mudasomwa, umurenge wa Tare II, akagari ka Nsinduka ararangisha umugore we Mukandamutse Juliette, mwene Mbungo Berichimasi na Nyiragumiriza Anyesi baburaniye muri Congo Kinshasa. Nzabonimpa arakomeza amumenyesha ko we ubu yageze mu Rwanda ari kumwe n’umwana Munezero. Nzabonimpa aboneyeho gusaba uwo Mukandamutsa ko abaye akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Nzabonimpa ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko se yitabye Imana ariko ko umukecuru we akiriho kandi amusuhuza cyane.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Rubaduka Damiyani utuye mu ntara ya Kigali, akarere ka Ngenda, umurenge wa Nyarugenge, akagari ka Rugando ararangisha umugere we Nyirabagenzi Rozimeri wahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire mu ntambara yo 94. Rubaduka arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihuitira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Aramumenyesha kandi ko mu rugo bose baraho kandi ko bagituye aho bari batuye mbere y’intambara. Rubaduka ararangiza amumenyesha ko umuhungu wa Osikari yashatse akaba yarazanye n’umugore we kandi ko Viyana na we yatahutse nyuma akaza kwitaba Imana azize indwara.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Ribera Yeremiya utuye mu mugi wa Kibanda, umurenge wa Burenga, akarere ka Kisaro, intara ya Byumba ararangisha abana Musengamana Nehemiya na Byiringiro Stefano baburaniye mu nkambi ya Katare ho mu cyahoze cyitwa Zayire, mu w’1996. Ribera avuga ko bagiye berekeza muri zone ya Masisi. Ngo uwaba yumvise iri tangazo azi amakuru yabo cyangwa aho baherereye yabibamenyesha, akababwira ko imiryango yabo ibakumbuye. Ribera arakomeza abasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kubera ko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi n’abo bari kumwe I Masisi, ubu bakaba baratahutse amahoro.

XS
SM
MD
LG