Uko wahagera

Impunzi z'Abanyarwanda Ziba muri Congo Brazaville Zirimo Gusura Urwanda


Kuva tariki ya 25 z’uku kwezi impunzi 15 z’Abanyarwanda ziba mu gihugu cya Congo Brazzaville kuva taliki ya 25 z’uku kwezi ziri gusura u Rwanda mu gihe cy’icyumweru. Iryo sura riri mu rwego rwo kwirebera uko u Rwanda rumeze muri iki gihe. Nyuma yaho izo mpunzi zizajya kubwira izasigayeyo inkuru y’imvaho ku bibera mu Rwanda.

Nk’uko izo mpunzi zabitangarije Ijwi ry’Amerika, hafi ya zose ngo zagiye mu mwaka wa 1994, zihunga intambara. Ngo zasanze u Rwanda rwarateye imbere, cyane cyane mu mijyi nka Kigali.

Ku kibazo cyo kumenya impamvu zidafata icyemezo cyo gutaha, izo mpunzi zemeza ko amakuru y’ibibera mu Rwanda azigeraho ngo ni make cyane. N’azigezeho ngo aza azica intege. Nk’uko zibivuga, ayo ngo ni nk’ arebana na gacaca. Ngo bazi ko zibereyeho kwihimura. Ikindi ngo ni abaturage bo mu ntara ya Butare bahungiye mu Burundi mu kwezi kwa kane gushize. Ibyo ngo na byo byatumye n’uwashakaga gutaha abihindura.

Ikindi cy’ingenzi gituma badataha ahanini ngo mu gihugu cya Congo bakiriwe neza, bamwe bahabwa imirimo, abandi baracuruza, cyangwa bahabwa amasambu manini, barahinga. Ndetse ngo hari n’abageze k’urwego rwo kunga umubano n’Abanyekongo, bakarongorana. Kuri abo ngo biragoye gutaha ku bushake.

Nk’uko izo mpunzi zibivuga, ngo icyazifasha ni uko Leta y’ u Rwanda yazishyiriraho uburyo zashobora kubona ibyangombwa by’u Rwanda bitazigoye, hanyuma zikaza mu Rwanda zitembera ariko zikisubirira muri Congo, bityo zikahaba nk’Abanyarwanda.

Icyo gitekerezo na Madamu Christine Nyatanyi ufite ikibazo cy’impunzi mu nshingano ze avuga ko guverinoma y’u Rwanda itakirwanya. Icyo asobanura ngo ni uko guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo guca ubuhunzi burundu, naho ngo ufite gahunda yo kujya gushaka ubuzima hanze nk’Umunyarwanda ntawabimubuza. Inyungu irimo, nk’uko abivuga, ngo ni uko iyo abantu baba hanze nk’impunzi, igihugu cyabo nta cyo gishobora kubafasha igihe bahuye n’ibibazo mu bihugu bahungiyemo.

Kuva muri 2003 hashyizweho akanama gashinzwe gukangurira izo mpunzi gutahuka mu Rwanda gahuriweho n’ibihugu byombi, ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR. Kugeza ubu iryo tahuka riragenda buhoro. Muri uyu mwaka hamaze gutahuka impunzi 16 gusa. Iyo mibare yatangajwe na minisitiri wa Congo ushinzwe ikibazo cy’impunzi, madamu Emilienne Raoul, wari mu ruzinduko mu Rwanda tariki ya 28 Nyakanga, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo n’Abanyarwanda kuri icyo kibazo.

Izo mpunzi zisura u Rwanda zifuza ko muri gahunda yo kujya gusura impunzi mu mahanga no kuzikangurira gutahuka mu Rwanda, guverinoma y’u Rwanda yari ikwiye kujya ishyira muri delegation abantu batahutse bamaze igihe mu guhugu kuko ari bo baba bafite ubuhamya bufatika. Naho ngo abaza mu cyumweru kimwe ntibajyana amakuru ahagije.

Mu gihugu cya Congo Brazaville ubu habarirwa impunzi zigera ku bihumbi bitandatu. Madamu Nyatanyi akavuga ko kugeza ubu mu bihugu by’Afurika habarurwa impunzi z’Abanyarwanda zigera ku bihumbi mirongo irindwi.

XS
SM
MD
LG