Uko wahagera

AMATANGAZO 22 07 2005


Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira:

Uzamukunda Francoise utaravuze aho abarizwa muri iki gihe; Mukantaho Theophila wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Cyanika, ku Gikongoro na Nzeyimana Jean Claude, mwene Gatsimbanyi utuye I Kaduha, mu cyahoze ari komine Karamb, Nizeyimana Florenntine utuye mu kagari ka Rukubankanda, umurenge wa Ruhinga, akarere ka Bugarura, Nsengiyumva Stanislas utuye mu kagari ka Mutobo, umurenge wa Mahembe, akarere ka Ntenyo, ahahoze ari komine Mukingi, intara ya Gitarama na Yohani Maguru utuye mu karere ka Nyamabuye, intara ya Kibungo, Nduwe Dagobert utuye mu ntara ya Nyaruguru, umurenge wa Rwamiko, akagari ka Rwamiko; Mukagasana Marthe, umufasha wa Uyisaba Jerome, ubarizwa I Loukolela, muri Congo-Brazzaville, quartier Bongonda na Murasira Jean Pierre ukomoka ku Munini, segiteri Remera, ahahoze ari komine Mushubati.

1. Duhereye ku butumwa bwa Uzamukunda Francoise utaravuze aho abarizwa muri iki gihe, ararangisha umuvandimwe we Muhayimpundu Marie Louise baburanye mu ntambara yo muri 94. Uzamukunda arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko abaye akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumwandikira kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi akaba ari uzafranco@yahoo.fr cyangwa agahitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukantaho Theophila wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Cyanika, ku Gikongoro ararangisha abavandimwe be Mukabizera Esperance, Mugabo Felix, Mukakwibuka Adelaide na Jean Marie bakundaga kwita Rukara. Mukantaho akaba avuga ko aba bose baburaniye ahitwa I Kashusha, mu cyahoze cyitwa Zayire, mu mwaka w’1996. Ngo we ubu yaratahutse, akaba asigaye aba kwa nyirasenge. Mukantaho ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko na bo bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

3. Tugeze ku butumwa bwa Nzeyimana Jean Claude, mwene Gatsimbanyi utuye I Kaduha, mu cyahoze ari komine Karambo ararangisha Ruhandangugu Simoni, Dusenge Fedel, Bisangwa Laurent, Rushingabigwi Iribagiza Justine, Uwayezu Fidele na Mucyo. Nzeyimana arabasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko mu Rwanda ari amahoro. Nzeyimana arakomeza ubutumwa bwe kandi abamenyesha ko nyirakuru Kampogo abakumbuye cyane kandi ko umusaza Gatsimbanyi yitabye Imana azize uburwayi. Ngo Jean Pierre we asigaye aba mu Bufaransa. Nzeyimana akaba ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo kubimumenyesha.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Nizeyimana Florenntine utuye mu kagari ka Rukubankanda, umurenge wa Ruhinga, akarere ka Bugarura ararangisha umubyeyi we Nizeyimana Pierre Damien baburanye mu ntambara yo muri 94. Nizeyimana arakomeza amusaba ko yakwihutira mumumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nsengiyumva Stanislas utuye mu kagari ka Mutobo, umurenge wa Mahembe, akarere ka Ntenyo, ahahoze ari komine Mukingi, intara ya Gitarama ararangisha uwitwa Niyonzima Eugene ushobora kuba ari muri Congo-Brazzaville, na Serutwa Jean Bosco. Arakomeza abasaba aho baba bari hose, ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Nsengiyumva arakomeza ubutumwa bwe ababwira ko Shyirakera Daniel yitabye Imana kandi ko umugore wa Serutwa Jean Bosco, Muhimpundu Mediatrice n’umwana batahutse ubu bakaba bari mu Rwanda. Ngo bose baraho kandi barabatashya cyane.

6. Tugeze ku butumwa bwa Yohani Maguru utuye mu karere ka Nyamabuye, intara ya Kibungo ararangisha umuhungu wa Ndizeye Leonard uri muri Congo-Kinshasa. Arakomeza amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Yohani arakomeza amumenyesha ko amakuru ye baheruka yavugaga ko yari I Warikare, ahitwa I Shangiro, mu cyahoze cyitwa Zayire. Yohani Maguru ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwisunga ingabo za Monuc zikamufasha gutahuka.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Nduwe Dagobert utuye mu ntara ya Nyaruguru, umurenge wa Rwamiko, akagari ka Rwamiko ararangisha umuhungu we Nduwe Shaka Jean de Dieu, murumuna we Muvunandinda Vedaste na Munyeshyaka Justin. Nduwe arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi imiryango yabo ikaba ibakeneye cyane. Nduwe ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo arangisha kubibamenyesha.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukagasana Marthe, umufasha wa Uyisaba Jerome, ubarizwa I Loukolela, muri Congo-Brazzaville, quartier Bongonda ararangisha murumuna w’umugabo we Karusho Anastase. Mukagasana arakomeza amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo cyangwa akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumwandikira akoresheje inzira y’I posita kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Mukagasana Marthe, C/O HCR Loukolela, B.P. 465 Congo-Brazzaville.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Murasira Jean Pierre ukomoka ku Munini, segiteri Remera, ahahoze ari komine Mushubati, arasuhuza umuvandimwe we Munyankumburwa Emmanuel ushobora kuba ari muri Congo-Brazzaville, ahitwa Lukolela. Murasira arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko yamuhamagara kuri nimero za telefone zikurikira. Izo nimero akaba ari 20508772835. Murasira arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko abavandimwe Rudasingwa Joseph, Mukantagungira Beatrice, Mukandayisenga Gorette na sekuru Nkiko Diyonnizi, bose bamutashya kandi ko bamwifuriza kwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

XS
SM
MD
LG