Uko wahagera

Madamu Laura Bush Azasura Urwanda ku wa Kane


Nyuma y'uruzinduko akubutsemo muri Afurika y'Epfo no muri Tanzaniya, umufasha wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Madamu Laura Bush, ari kumwe n'umufasha wa Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza, MadamuCherie Blair, baragenderera u Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 14 Nyakanga.

Biteganijwe ko m’uruzinduko rwe Madamu Bush ari busure ikigo cya World Relief kiri ku Kicukiro, ahitwa mu Kagarama, ahari abategarugori babana n'ubwandu bwa Sida, bafashwa na rimwe mu matorero y'Abaporotesitanti mu Rwanda rihafite urusengero. Madamu Laura Bush akaba azagirana ikiganigro n'abo bategarugori ku bijyanye n'imibereho yabo n’uburyo bafashwa n'iryo torero. Kuri gahunda na none Madamu Bush azasura umwe mu bana utunze abo bavindimwe bagizwe imfubyi na
Sida.

Nyuma yaho Madamu Laura Bush na mugenzi we Madamu Cherie Blair bazasura urwibutso
rw'abazize genocide yo muri 1994. Bazanasura
ishuri ry'abakobwa ryigisha iby'ikoranabuhanga, FAWE, riri ku Gisozi. Ku wa kane kandi bazabonana na Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, n'umufasha we, Madamu Jeanette Kagame, mu Rugwiro, aho bazanaganirira na bamwe mu bategarugori bo mu Rwanda.

Twabibutsa ko uruzinduko rwa Madamu Laura Bush rugamije kureba iby'ubufatanye bw'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu bijyanye n'uburezi, iterambere ry'abategarugori ndetse no kurwanya Sida. Amerika ikaba yarafashije cyane
cyane mu bijyanye no kurwanya icyorezo cya SIDA.

Hateganijwe ko uruzinduko rwa Madamu Laura Bush na Madamu Cherie Blair mu Rwanda ruzamara iminsi ibiri.

Abayobozi b'u Rwanda, cyane cyane Perezida wa Repubulika n'umufasha we, bari mu bitangiye cyane kurwanya icyorezo cya Sida. Madamu Jeanette Kagame ari mu bari ku isonga m’ugushyiraho ihuriro
ry'abafasha b'Abaperezida b'ibihugu by'Afurika bibanda cyane k’ukurwanya icyorezo cya Sida no gufasha abanduye n'imfubyi n'abapfakazi b'icyo cyorezo.

XS
SM
MD
LG